Inkuru NyamukuruMu cyaro

Nyanza: SEDO ntari guhembwa kubera gukoresha abaturage ibidakwiye

Umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambera (SEDO) mu kagari ka Rwotso, mu Murenge wa Kibirizi yahagaritswe mu kazi by’agateganyo adahembwa kubera gukoresha abaturage ibidakwiye.

Ibiro by’Akarere ka Nyanza

Ihagarikwa mu kazi rya Diogene Masengesho ushinzwe imibereho myiza n’iterambera (SEDO) mu kagari ka Rwotso, mu Murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza ryumvikanye mu kwezi kwa Kanama nk’uko Ntazinda Erasme Umuyobozi w’akarere ka Nyanza yabibwiye UMUSEKE .

Ati“SEDO ari mu gihano cyo guhagarikwa amezi atatu adahembwa kubera ko yagaragaweho amakosa yo mu kazi kandi amategeko agenga umurimo arabitwemerera, kandi narangiza igihano azagaruka.”

Amakuru avuga ko uyu muyobozi yafashe abaturage batatu abohereza gufata inguzanyo y’amafaranga ibumbi ijana y’u Rwanda (Frw 100, 000) buri umwe, kandi ayo mafaranga ubusanzwe ahabwa abatishoboye.

Yose hamwe uko bayafashe ari ibihumbi magana atatu y’u Rwanda (Frw 300, 000) igihe cyo kwishyura kigeze ubuyobozi bwishyuje abaturage na bo bati “Mujye kuyishyuza SEDO ni we twayahaye.”

Ntazinda avuga ko uriya muyobozi na we yemera ikosa.

Ati “Yavuze ko ikosa atazarisubira, ariko twaramuhannye kuko yafashe inguzanyo ntiyayishyura kandi yari yanayifashe mu buryo butari bwo.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko aho ubuyobozi bw’Akarere bubimenyeye yayishyuye.

Twashatse kuvugisha Diogene Masengesho uvugwaho ibi ntibyadushobokera kuko telefone ye ngendanwa ntiyabonetse.

Si ubwa mbere muri aka Karere humvikanye abayobozi bahabwa ibihano nk’ibi, ubuheruka higeze guhagarikwa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma, Ingabire Claire n’uwari ushinzwe uburezi muri uwo murenge.

Aba bakekwagaho kunyereza amafaranga ibihumbi mirongo irindwi na bitanu y’u Rwanda (Frw 75, 000) yari agenewe abarimu mu munsi mukuru wabo.

Ntazinda asaba abayobozi kwirinda amakosa kuko iyo bayakoze baba batanze urugero rubi kandi bibagiraho ingaruka zo guhagarikwa ntibahembwe cyangwa se bakaba bakwirukanwa.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Related Articles

Ibitekerezo 3

  1. Kuki batirukanwa cyangwa ngo bafungwe ko ibyo ali ubujura mubundi ubndi bagombye gushyikirizwa ubugenza cyaha ibyo nugushyigira ibisambo hali iamategeko ahana ibyaha mu Rwanda agomba kuba areba uwakoze ibyaha wese

  2. Erega kuba mutugari ntanishahara ifatika bahembwa ituma bishora mumakosa ngo babone amafaranga.

    Urugero gitif wa akagari ahembwa 80000
    Naho SEDO ahembwa 75000 knd bategetswe gutura who bakorera ayo amafaranga yatunga umukoze knd agasabwa gushyira umuturage kwisonga amasaha yose .ahubwo mukore ubuvugizi abakozi ba akagari bitabweho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button