Inteko rusange y’Umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Umurenge wa Byumba yaganiriye ku byagezweho mu mwaka wa 2021/2022, n’ibikorwa bateganya gukora muri uyu mwaka.
Yabereye mu Mudugudu wa Gacurabwenge, Akagari ka Gacurabwenge, mu Murenge wa Byumba.
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Umurenge wa Byumba baremeye abantu 21 babagenera ibyo kuryamaho, (matelas) zifite agaciro Frw 252,000.
Usibye ibiryamirwa, banatanze amabati yo gusakara inzu z’abanyamuryango batanu, ayo mabati yaguzwe Frw 800, 000. Abahawe amabati byagaragaye ko inzu bafite zivirwa.
Hanatanzwe miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu na mirongo ine na kimwe (Frw 1 641 000) yo kugurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, hanatangwa imyaka toni imwe n’ibiro magana atanu na mirongo ine na birindwi (Kg 1 547) yiganjemo bishyimbo, ingano n’ibigori.
Ibyo biribwa byatanzwe mu rwego rwo kuganuza abanyamuryango n’abandi bitabiriye iteko rusange.
Abanyamuryango ba FPR bashimangira ko bishimiye inkunga yatanzwe, kandi ko biteguye kurushaho kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, ubwisanzure n’iterambere.
Bavuze ko batewe ishema n’imiyoborere y’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.
Kantengwa Venelanda umwe mu baturage bitabiriye inteko ati: ”Byari ibyishimo kuri twese, kandi usibye akarasisi kakozwe n’abasaza n’abakecuru, twanashimye ko bafashije bamwe mu batishoboye. Uzi umuntu ugutegurira imikino akaguha n’ibyo ucyura mu rugo iwawe.”
Hon Depite Ndoriyobijya Emmanuel, yari umwe mu bitabiriye inteko rusange, hari abagize komite nyobozi y’umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Gicumbi, ndetse n’umuyobozi w’umuryango ku rwego rw’Akarere, Madamu Kazera Julienne.
Hon Depite Ndoriyobijya Emmanuel yavuze ko ikigamijwe ari ukurushaho kubaka iterambere ry’Abanyarwanda, ndetse no kuganira n’abaturage batandukanye, bagakusanya ibitekerezo by’ibigomba gukorwa mu gihe kizaza.
Umuhango waranzwe n’ibirori bitandukanye, harimo imikino, no gukora akarasisi mu mujyi wa Byumba.
UMUSEKE.RW