Andi makuruInkuru Nyamukuru

Gasabo: Ukekwaho kwica sebuja “yarashwe agerageza gutoroka”

Mu Murenge wa Kinyinya, Umugabo ukekwaho kwicira sebuja mu nzu yarashwe n’inzego z’umutekano “agerageza gutoroka”.

Imbunda

UMUSEKE wari wabagejejeho inkuru ya Sekanabo Valence w’imyaka 32 wari umucuruzi, mu Mudugudu wa Binunga, tariki 17 Kanama, 2022 yasanzwe yapfuye bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi.

Haketse umukozi wamukoreraga nk’uko icyo gihe ubuyobozi bwabibwiye UMUSEKE.

Gasabo: Umucuruzi yasanzwe mu nzu yishwe n’abagizi ba nabi

Nyuma inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha zaje guta muri yombi, Ndungutse Wellars, uri mu kigero cy’imyaka 30 akekwaho gukora kiriya cyaha.

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022, mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama, mu Mudugudu wa Binunga, nibwo uyu muturage yaje kwerekana uburyo yishemo Sekanabo n’aho bikekwa ko yakoreye icyaha, arasawa n’inzego z’umutekano “agereageza gutoroka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murama, Uwamahoro Liliane, yemeje  ko uyu wakekwaga gukora ubugizi bwa nabi, yagerageje gutoroka araswa n’inzego z’umutekano.

Yagize ati “Mu rukerera nibwo yazanywe n’inzego z’umutekano (avuga mu rukerera rwo ku wa Gatandatu) aje kuzereka ibikoresho, icyuma yamwicicishije. Uwo Ndungutse yazanye n’Abapolisi ageze hariya ashaka kwiruka, ashaka gutoroka, na bo bahita bamurasa.”

Uyu muyobozi yemeza ko uwarashwe atari asanzwe ari umuturage w’Akagari ka Murama kuko yaje gukorera uwo mugabo avuye muri Kibagabaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Charles, yabwiye UMUSEKE ko mbere yo gukoresha umukozi, umuntu asabwa kumenya amateka ye.

Yagize ati “Ubutumwa ni uko abantu bagomba kumenya abantu baturanye na bo, imyirondoro, bakamenya aho umuntu yari aturutse kuko ni umuntu wari umaze icyumweru cyimwe aho hantu.”

Ivomo: BTN TV

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. HOYA NIBYIZAKO UWISHUMUNT NAE BAGE BAMWISHYURA NTAKIBAZO NABIGIRAHO GUSAMUGE MUNDASIRA NIBIYOBUZ BIRYA RUSW.CYANGWAS MUZABINKOP MBIRASE KUMAGUR! DOREBITUMA IGIHUGU KIDATER IMBER.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button