Inzego z’ubuyobozi muri Kenya zashyikirije America umugabo washakishwaga cyane ndetse wari washyiriweho miliyoni y’amadolari ku muntu uzatanga amakuru yo kumufata.
Abdi Hussein Ahmed, bita Abu Khadi, ni Umunyakenya ukekwaho kwica inyamaswa no kugurisha amahembe yazo.
Polisi ya Kenya yemeje ko mu mpera z’iki Cyumweru yohereje uriya mugabo muri America kugira ngo ajye kwisobanura.
Abdi Hussein Ahmed, bita Abu Khadi, yashakishwaga na America akekwaho uruhare mu kwica inyamaswa z’inkura 35 n’inzovu 100.
Yashyiriweho impapuro zo kumufata we n’abandi bantu batatu, bakekwaho gucuruza amahembe y’inkura n’amahembe y’inzovu bifite agaciro ka miliyoni zirindwi z’amadolari ($7, 000, 000).
Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha muri Kenya, rwatangaje ku Cyumweru ko ku wa Gatandatu rwohereje Abdi Hussein Ahmed, muri America ngo yisobanure ku byaha aregwa.
Abdi Hussein Ahmed, yafashwe ku wa 30 Kanama, mu Burasirazuba bw’Akarere ka Meru nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage dore ko uyu mugabo yari yaratanzweho igihembo cya miliyoni y’amadolari ku muntu uzavuga aho yihishe.
Urukiko rwo muri Kenya rwemeje ko Abdi Hussein Ahmed, yoherezwa muri America tariki 31 Kanama, 2022.
Muri Gicurasi nabwo Kenya yataye muri yombi uwitwa Badru Abdul Azia Saleh, na we wakekwagwaho ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge, ahita anoherezwa muri America.
Ivomo: BBC
UMUSEKE.RW