Umuryango nyarwanda utari uwa Leta, CECYDAR [ Centre Cyprien et Daphrose Rugamba] wahoze witwa FIDESCO Rwanda watangiye ukwezi ko kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 umaze wita ku bana batishoboye n’imiryango yabo.
Kuwa 02 Nzeri 1992 nibwo Sipiriyani Rugamba n’umufasha we Daphrose Mukansanga batewe intimba n’ubuzima bubi babonaga abana bo mu muhanda babamo, biyemeza kubafasha kuba abana bahamye kandi bizihiye umuryango.
Biyemeje kubafasha ku gitekerezo cya Sipiriyani Rugamba cyagiraga giti “Aba bana bitaweho, aho kuba abaterashozi bazavamo abaterashema.”
Sipiriyani Rugamba na Daphrose Mukansanga baje kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Kominote ya Emmanuel bari barashinze muri 1990, iba ariyo ikomeza icyo gikorwa bari baratangije.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 02 Nzeri 2022 mu kiganiro n’abanyamakuru, hagaragajwe ishusho y’ibyo CECYDAR imaze kugeraho mu rugamba rwo kurera abana bizihiye umuryango n’igihugu muri rusange.
CECYDAR yavuze ko yibanda kw’igororamuco ry’abana bo ku muhanda no kubasubiza mu miryango ikaba yaratangiye na gahunda yo gukumira ubuzererezi bw’abana binyuze muri gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato (ECD Program)
Bafite kandi gahunda y’ibonezamuco ya nyuma y’amasomo igenewe abana bafite hagati y’imyaka irindwi na 18, ikorwa binyuze mu mbyino gakondo, imbyino za kizungu na siporo.
Uyu muryango kandi wagaragaje ko bongerera ubushobozi imiryango itishoboye y’abana bafasha mu byiciro bitandukanye.
Umuyobozi mukuru wa CECYDAR, Nimubona Patrick yavuze ko bari gushyira imbaraga nyinshi mu gukumira ibituma abana bava mu muryango bakajya kuba mu muhanda.
Ati “Cyane cyane dufasha imiryango kubana neza, ababana mu makimbirane tukabafasha kuyavamo, abafite ihungabana tukabafasha n’abafite ibibazo by’ubukungu tukabafasha, kugira ngo dukumira abana kuza mu muhanda.”
Nimubona avuga ko umwana bafashe bamuherekeza kugeza asoje amashuri yisumbuye cyangwa imyuga.
Havuzwe kandi gahunda yo gushyira mu rwego rw’abahire n’abatagatifu Sipiriyani Rugamba na Daphrose n’abana babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Francois Xavier Ngarambe uri muri Komisiyo isaba ko bashyirwa mu rwego rw’abahire n’abatagatifu yavuze ko hari ibintu byinshi bisaba ngo bashyirwe mu bahire n’abatagatifu bityo bakaba urugero rw’Iyobokamana ku Isi yose. byamaze kugezwa i Roma.
Yasabye Abakristu kwifashisha isengesho ryakozwe risaba gushyirwa mu bahire n’abatagatifu, abantu bakagenda barikoresha mu gusenga bitabaza ba Rugamba.
Ati “Ibyo binatwereka ko ibyo tubayeho byose n’ibyo dufite byose bifite agaciro si ibyacu gus, ahubwo n’iby’Imana ishobora gukoresha kugira ngo yamamaze ubugwaneza bwayo mu bantu, tujye dufata neza imibiri yacu, roho yacu n’ubutunzi bwacu bishobora kuzagirira neza Isi.”
Albert Kayigumire, Umuyobozi Mukuru wa Kominote Emmanuel mu Rwanda yasabye ko ibikorwa bya CECYDAR byafungura imitima y’ababyeyi bose kugira ngo bite ku bana bo ku muhanda.
Ati “Ibikorwa bya CECYDAR ni ishuri ry’impuhwe n’imbabazi, dushobora natwe kugira umutima mugari tukagira igihugu gishaka ibisubizo.”
Yakomeje agira ati ” Mfite inzozi z’uko CECYDAR izagera mu bihugu duturanye no mu mahanga ya kure kureba abaterashozi baho bagahindurwa abaterashema.”
Muri uku kwezi ko kwizihiza isabukuru y’imyka 30 CECYDAR imaze ishinzwe hazaba ibikorwa bitandukanye birimo icyumweru cyahahariwe Sipiriyani Rugamba na Daphrose Mukansanga kizatangira tariki 14 gisozwe ku wa 17 Nzeri.
Gahunda ya buri munsi izaba igizwe no gusingiza Imana, inyigisho, ubuhamya n’Igitambo cya Misa. Iminsi itatu izaba igenewe Abakirisitu muri rusange, naho umunsi wa kane uzaba ugenewe abari muri Kominote Emmanuel mu Rwanda.
Ku wa 27 Nzeri 2022 hazaba inama ku rwego rw’igihugu ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuryago utekanye,ishingiro mu kurandura ikibazo cy’abana bo ku muhanda”. Izabera muri Lemigo Hotel mu Mujyi wa Kigali.
Ibirori bisoza iyi sabukuru bizaba tariki 30 Nzeri 2022 ku cyicaro cya CECYDAR bikazabimburirwa n’igitambo cya Misa kizaturwa na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda.
Kuva mu mwaka wa 1992, CECYDAR imaze kugorora abana bo ku muhanda barenga 5215, kongerera ubushobozi ingo 870 no kubaka inzu 28 z’imiryango itishoboye.
Uhereye muri 2018 kugeza muri Kanama 2022, abana 676 baragorowe ndetse banasubizwa mu imiryango yabo, muri bo abagera kuri 332 bafashwa mu bijyanye n’uburezi.
Kuva mu mwaka wa 2021, abana 147 bari gufashwa muri gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato naho abana 149 bari gufashwa muri gahunda ya nyuma y’amasomo.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW