ImyidagaduroInkuru Nyamukuru

Bruce Melodie yageze i Bujumbura yakirwa n’ibizungerezi-AMAFOTO

Umuririmbyi w’Umunyarwanda, Itahiwacu Bruce Melodie, yageze i Bujumbura mu Burundi yakirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo ab’igitsina gore bari bitwaje indabo.

Abakobwa beza b’Abarundikazi bakirije indabo Bruce Melodie

Yagiye muri kiriya gihugu aho yitabiriye ibitaramo bibiri bikomeye azahakorera ku wa 2-3 Nzeri 2022.

Kujya gucurangira i Bujumbura byari bihanzwe amaso n’abakunzi b’umuziki by’umwihariko abafana be batuye i Burundi.

Ibi bitaramo yise “Bruce Melodie Live Bujumbura-Burundi” bije nyuma y’uko muri Nyakanga 2021 yahagarikiwe ibyo yagombaga gukorera muri kiriya gihugu byiswe ko ari ku mpamvu z’ingamba zo kwirinda Covid-19.

Icyo gihe, Minisitiri w’umutekano mu Burundi, Gervais Ndirakobuca uzwi nka Ndakugaruka yavuze ko nta bitaramo by’abanyarwanda bizakorerwa mu Burundi.

Ku wa 2 Nzeri 2022 Bruce Melodie azakora igitaramo kizinjirwamo n’abaherwe gusa “VIP Concert” ahitwa kuri Zion Beach.

Kwinjira mu myanya ya VVIP azaba ari 3.000.000 Fbu, VIP Prime 350.000 Fbu, VIP 200.000Fbu mu gihe ahasanzwe azaba ari 100.000Fbu.

Kuwa 3 Nzeri 2022 azataramira kuri Mess des Officier i Bujumbura aho kwinjira ari ibihumbi 50 Fbu muri VIP ahasanzwe bikaba ibihumbi 10 Fbu.

Bruce Melodie asohoka ku kibuga cy’Indege cya Bujumbura kitiriwe Melchior Ndadaye
Yaganiriye n’itangazamakuru ryo muri kiriya gihugu yizeza igitaramo cy’igitangaza

AMAFOTO @AKEZA.NET

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button