UPDATE: Nyuma y’inkuru UMUSEKE wabagejejeho y’uruhinja rwasanzwe mu bwirehero rwapfuye, kuri uyu wa Gatatu ahagana saa saba n’iminota cumi n’itanu (13h15) ku bufatanye b’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Police y’igihugu, inzego z’ibanze, umurambo w’urwo ruhinja wakuwe mu bwiherero.
Imodoka y’akarere yawujyanye ku Bitaro bya Nemba gukorerwa isuzuma. Ntabwo haramenyekana uwajugunye uwo mwana.
Byabereye mu Mudugudu wa Nyamure, Akagari ka Nyakina, Umurenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke
Ni mu isantere y’ahazwi nko ku mashini, kuri Base, hafi ya gare yo mu Karere ka Gakenke.
Uwaduhaye amakuru avuga ko bikemenyekana ko muri uwo musarani harimo uruhinja, inzego zitandukanye zahageze ngo harebwe niba rwabasha gukurwamo ariko ubwo twakoraga inkuru byari bitarashobo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyakina, Niyigena Aline, yabwiye UMUSEKE ko muri ako gace hasanzwe abakora uburaya, bikekwa ko baba aribo bajugunye urwo ruhinja.
Uyu muyobozi yemeje ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye gukora iperereza ngo hamenyekane uwakoze ibyo.
Yagize ati “Ntabwo turamenya uwarutayemo ariko ni ahantu hakunze kuba hari abantu baturutse hirya no hino. Haraza gukorwa iperereza hamenyekane uwabikoze. RIB yahise ihagera ngo ikore iperereza.”
Uyu muyobozi yasabye kujya batanga amakuru ku bantu badasanzwe bazi mu gace batuye.
Yagize ati “Ni ugukurikirana abantu bari mu gace kacu, tukamenya amakuru yabo, y’umuntu wahaje atari ahasanzwe.”
Yasabye igitsina gore ko mu gihe babyaye umwana batagakwiye kwihekura, bakarangwa n’umutima wa muntu.