Imikino

Ikibazo cya Pogba na mukuru we gikomeje gufata indi ntera

Nyuma yo gushinja murumuna we amarozi, Mathias Pogba uvukana na Paul Pogba, yavuze ko hari byinshi abantu batamenye kuri murumuna we birimo ko yaroze umukinnyi bakinana mu ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.

Mathias Pogba akomeje gushinja amarozi murumuna we, Paul Pogba

Nyuma yo kubinyuza ku mbuga nkoranyambaga, mukuru wa Paul Pogba, Mathias Pogba yavuze ko agiye gushyira hanze amakuru azamenyesha abakinnyi, abafana, abaterankunga uwo murumuna we Paul Pogba ari we.

Uyu muvandimwe w’uyu mukinnyi umaze kubaka izina ku Isi mu gukina ruhago ndetse wanigaruriye imitima ya benshi, yavuze ko murumuna we yigira mwiza kandi bitandukanye n’ukuri.

Ati “Abantu bazamenya ko nta kigwari, nta mugambanyi yewe nta ndyarya nka we ku Isi.”

Mathias akomeza avuga ko hari igihe Pogba yamusabye kumushakira umupfumu kugira ngo aroge mugenzi we bakinana mu ikipe y’Igihugu, Mbappé.

Yakomeje avuga ko Pogba yashatse umwe mu bayoboke b’idini ya Islam wo kumufasha kuroga Mbappé.

At “Mbappé wabyumvise? Ntabwo nkurwanya ibyo mvuga ni ku neza yawe, ibyo mvuga byose ni ukuri kandi mfite ibimenyetso. Mu byukuri ntabwo ari byiza kugira indyarya n’umugambanyi hafi yawe.”

Mathias yakomeje avuga ko hari ubwo ubuzima bwe bwari hagati y’urupfu n’ubuzima kubera Paul Pogba.

Ati “Paul washakaga kundangiza burundu, kumbeshya ndetse no kumfungisha. Ariko narabikekaga, njye si ndi nkawe mfite ibimenyetso by’ibyo mvuga.”

“Umva muvandimwe kubeshya abantu nta bwo ari byiza, nta bwo dupfa amafaranga, warambeshyeye nari mpfuye kubera wowe, wansize mu rwobo uriruka ujya kwigira umuzirantenge.”

 

Nubwo avuga  ibi byose, Mathias yaketsweho kuba mu itsinda ryateye ubwoba Pogba

Paul Pogba ukomeje kuvugwaho ibi byose na mukuru we, yahise atanga ikirego mu nzego z’umutekano, avuga ko hari abantu bakomeje kumutera ubwoba bamusaba miliyoni 11 z’ama-pounds.

Pogba yabwiye izi nzego ko aba bari kumwaka ayo mafaranga bari kwitwazako hari amabanga ye babitse bashobora gushyira hanze.

Amakuru akomeje kuva mu iperereza rya mbere rimaze gukorwa, avuga ko aba mbere bakekwa ari insoresore zakuranye na Pogba, zimushinja ko atigeze azifasha kuva yaba umukinnyi ukomeye bityo akaba ari yo mpamvu ziri kumwaka aka kayabo.

Uyu mukinnyi yavuze ko hari abantu babiri bamufatiyeho imbunda bamubwira ko bamubikiye amabanga kuva afite imyaka 13, bityo ko agomba kubaha ibyo bamwifuzaho.

Mukuru wa Pogba yavuze ko murumuna we yigeze gushaka uburozi bwo kuroga Mbappé
Paul Pogba akomeje gushinjwa gukoresha amarozi

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button