Inkuru NyamukuruMu cyaro

Ruhango: Ba Gitifu barambiwe gusiragizwa bajya kwisobanura ku mihigo

Bamwe muri ba Gitifu b’Utugari bavuga ko barambiwe no guhozwa mu nzira bajya gusobanurira Komite Nyobozi y’Akarere impamvu  ituma imihigo yo mu nkingi y’Imibereho itagerwaho 100%.
Ibiro by’Akarere ka Ruhango
Abavuganye n’UMUSEKE ni bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tugize Imirenge yo mu Karere ka Ruhango.

Aba bayobozi ku rwego rw’Utugari bavuga ko kubazwa inshingano babyemera kandi bakavuga ko ntacyo bibatwaye.

Gusa bavuga ko umwanya batakaza bajya cyangwa bava mu cyumba cy’inama y’Akarere bajyanywe no kwisobanura ari munini kuko iyo ubaze inshuro bahamagarwa n’amasaha bahamara bahatwa ibibazo, usanga ari igihe kinini bari gukoresha begera abaturage.

Umwe muri ba Gitifu bakabakaba 10 twavuganye utashatse ko imyirondoro ye ishyirwa mu Nkuru yagize ati “Hari ubwo badutumira kabiri mu cyumweru kandi amasaha tuhamara ni menshi kuko hari igihe badusezerera abandi bakozi b’Akarere batashye.”

Mugenzi we avuga ko hari ubwo babahamagara bitunguranye batitaye ku rugendo n’amatike bakoresha baza kwisobanura imbere y’Ubuyobozi.

Ati “Ibaze nka Gitifu uba wavuye mu Kagari ka Rwoga mu Murenge wa Kabagali urugendo akoresha n’amafaranga y’itike asabwa guha umumotari ntabwo babibara.”

Aba bayobozi bifuje ko aho kubahoza mu nzira, bajya babaha umusanzu w’abakozi baza gufatanya nabo gukora ubukangurambaga mu mihigo igenda biguru ntege.

Bavuze ko iyo batangiye kubahata ibibazo batabaha umwanya wo gusobanura imiterere ya buri kibazo cyo mu mihigo yo mu nkingi y’Imibereho myiza y’abaturage.

Bakavuga ko hari imwe mu mihigo isaba amafaranga Akagari kadafite kandi ko umushahara bahembwa batawucamo kabiri ngo bawukoreshe mu kuzamura iyo mihigo Akarere kabashinja kuba iri inyuma.

Cyakora bamwe bavuga ko hari bake muri bagenzi babo baba bafite intege nkeya muri gahunda yo gukora ubukangurambaga guhozwa mu nzira n’umwanya munini bamara bahatwa ibibazo bikadindiza iyo mihigo iri hasi.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine avuga ko iyo mukorana mwicara mu gafatira ngamba hamwe bitakwiriye kwitwa cyangwa ngo bifatwe mu buryo bubi.

Ati “Ntabwo tubahata ibibazo ni inama zisanzwe kandi tubikora ku neza y’abaturage bareke kubyinubira.”

Mukangenzi yavuze ko babaha umwanya wo kwisobanura, yavuze ko bazakomeza kujya inama y’icyakorwa kugira ngo umuturage amererwe neza.

Nta mibare y’abadafite amacumbi, ubwiherero n’abararana n’amatungo Ubuyobozi bwatangaje.

Gusa abamaze gutanga umusanzu wa mutuweli mu mwaka wa 2022-2023  bagera kuri 87,4%.

Si ubwa mbere abakozi b’Akarere ka Ruhango bashinja bamwe muri Komite Nyobozi kubatoteza no kubatuka kuko no mu minsi ishize bavuze ko ibyo gutukwa no kubwira amagambo akarishye mu kazi bibarambiye.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu RUHANGO

Related Articles

Ibitekerezo 8

  1. Niba udatsinda imihigo egura ntacyo waba ukora accountability nimwe muntego igihugu kiyemeje ntampamvu yo kudusubiza inyuma rero

  2. Ariko Elisée wowe ukorera nde?!?! Ko mbona unyuranya na gahunda za Leta. Accountability uzi icyo ari cyo? Njye ndi umwe mubo ubeshyera ko mbazwa inshingano mu buryo bukomeye. Turi mu kazi Bwana kandi very proud of our team (District Leaders). Nta guca ku ruhande, akazi ni akazi kandi nicyo twari twarabuze mbere. Jyana ubunebwe bwawe na ruswa hirya iyo i Gitarama. Ntunamenya ko uri umusaza!!!

  3. Komuri guterana amagambo umukozi akwiye kwihesha agaciro Kandi ntamirwano mumihigo urugamba turarusangiye uretse bamwe usanga babiharira ,urwego runaka?

  4. Ariko ubundi aba imbaraga zo kuvuga bazikurahe? Niba utatsinze cg ngo wuzuze inshingano, ubura n’isoni ngo zigutere ikimwaro uce bugufi? Erega ntarusoni ngo bararambiwe! Ahubwo nibavane ubunebwe n’itiku mukazi, niba kabananiye babise abagakeneye ni benshi. Ngirango hahamagazwa abo byananiye nyine, ababigezeho bagakomeza mubindi… nibatsinde barebe ko hari nubareba irihumye…

    1. Uwakoze iyinkuru ndamushimiye, ndahamya ko nta comment nimwe yumuyobozi wakagali irimo hano, gusa accountability am agree with it but, hari kubazwa byindengakamere, niba guhera k’ Umurenge, Akarere, Intara n’ihihugu bose bicara nkaba fonctionnel bategereje raporo ES of cell mubona we ari Imana kuburyo ari ushobora byose? Ese abafite transport nibangahe? Ese bahembwa angahe ngo bayashore muri iyo Mihigo? Please niba ari decentralization tuyikora nabi imbaraga nyinshi zakabaye hasi kuruta hejuru kuko hejuru ni reports consolidation muyihe hasi ari report production and Implementation. Abo iyi nkuru ireba byumwihariko bikorerwe analysis uko bigomba. Thx.

  5. Icyo njye nenga ni uko ubona umuyobozi ugukuriye ABA Ari nk’intare Ku mparage cg isake yimya inkokokazi aho ishakiye barabasuzugura kweli

  6. Abo ba gitifu bafite ukuri……

    Abantu bakora mu nzego z’ibanze baravunika cyane kuko nta Ministeri n’imwe itabasbaa raport kandi buri kintu cyose bakabwirwa ko ari EMERGENCY.

    None se ko muvuga ba gitifu b’utugali ntimuzi abashinzwe uburezi ku Murenge (SEI) usanga bajyanywe mu nshingano zihabanye ……..

    Nigeze kujya kureba SEI w’umurenge umwe muri Kigali ndamubura muhamagaye arambwira ngo SIMPARI NAGIYE KUREBA UTUBARI TUDAFITE ISUKU.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button