Musabyimana Aroni wo mu Mudugudu wa Muhororo, mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Kabagali yagiye kwivuza ku mupfumu witwa Nsanzimana Innocent bigeze mu gitondo basanga yarangije gupfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagali, Gasasira François Regis yabwiye Itangazamakuru ko ayo makuru ari ukuri.
Ahamya ko uyu Musabyimana Aroni yasanze uyu Nsanzimana Innocent mu rugo rw’undi muturage yari acumbitsemo, azanywe no kwivuza mu buryo bwa gakondo arahapfira.
Gitifu Gasasira yavuze ko Nsanzimana Innocent amaze kubona ko Musabyimana Aroni yapfuye yahise atoroka bakaba bakimushakisha.
Gasasira avuga ko uyu Nsanzimana akora ubuvuzi gakondo mu buryo butemewe kuko nta cyangombwa kibimuhera uburenganzira yahawe n’inzego zibishinzwe.
Ati: “Abafite ibyangombwa byemewe ntabwo bafiite uburenganzira bwo gucumbiikira abarwayi ahubwo abashaka ubwo buvuzi gakondo barivuza bagataha.”
Uyu Muyobozi avuga ko Nsanzimana Innocent nta byangombwa yigeze atunga ari nayo mpamvu yafashe icyemezo cyo gutoroka.
Uyu Muyobozi avuga ko hari abasanzwe bakora uyu mwuga binyuranyije n’amategeko ariko bakabikora mu ibanga.
Bamwe mu batuye Umudugudu wa Muhororo bavuga ko muri aka gace higanjemo abapfumu, abaturage bakanga kujya kwivuriza kwa Muganga bagahitamo kujya ku bapfumu.
Gasasira uyobora Umurenge wa Kabagali yasabye abivuriza mu bavuzi ba gakondo cyangwa mu bapfumu kubireka, bakagana abaganga bemewe babifitiye ubumenyi.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango