Inkuru NyamukuruMu cyaro

Abanyarwanda barimo umugore ufite uruhinja bafungiwe i Goma

Abaturage batanu bo mu Karere ka Rubavu bamaze icyumweru bafashwe n’inzego z’umutekano zo muri Congo, bakaba barajyanwe gufungirwa kuri Brigade i Goma.

Ibiro by’Akarere ka Rubavu

Amakuru y’uko abo baturage bafashwe yamenyekanye ku wa 22/08/2022.

Umwana witwa Nyirarukundo wari kumwe n’abafashwe ni we watanze amakuru ko bagenzi be bafatiwe ku butaka bwa Congo.

Na we yari yafashwe ariko aza gucika ababafashe agaruka mu Rwanda.

Amakuru avuga ko abaturage ari uwitwa NIRAGIRE Speciose w’imyaka 65, BYUKUSENGE Dative w’imyaka 30, uyu ari kumwe n’umwana we w’uruhinja rw’amezi atandatu.

Abandi ni UZAMUKUNDA Clementine w’imyaka 26, NYIRARUGENDO w’imyaka 24 n’umwana w’imyaka irindwi (7).

Bariya baturage ngo bafashwe n’Ingabo za Congo (FARDC), bagiye gutashya inkwi mu kibaya gihuza Rubavu na Congo, ariko ngo bari ku ruhande rwa Congo.

Abafashwe ni abo mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Gacurabwenge mu Mudugudu wa Nyarubuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse ku wa Kane w’icyumweru gishize yagiye kuganiriza abaturage, abasaba kunyurwa n’uko bameze aho kumva ko amakiriro y’ubuzima bwabo ari muri Congo.

Yagize ati “…Ukambuka bisanzwe ukumva ko ari ibisanzwe, harya ubwo bagutandukanye? Iki kintu cyatujemo twumva ko udashobora kubaho utambutse hariya hakurya. Kiriya gihugu ni icyanyu?”

Kambogo avuga ko abaturage b’i Rubavu bumva ko batakora ngo batere imbere, ngo umutima wabo uba uri hakurya muri Congo.

Yavuze ko abaturage badakwiye kuganya, ahubwo bakwiye kuvugana n’ubuyobozi bakamenya ibibazo bafite bakabafasha kubikemura.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twari tutarabona igisubizo cy’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ku cyaba kiri gukorwa ngo aba baturage barekurwe.

UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

  1. Ingendo za Perezida mu turere zaduhishuriye byinshi. Abategetsi bo mu nzego zo hasi ntibazi ibibazo abaturage bafite! Nonese urumva nkuyu Kambogo Ildephonse wo muri Rubavu azi ibibazo abaturage bafite? Yabashe se kubikemura atabyumva? Gusa ntawabura kwibaza niba ahakomoka! Ibimanuka akenshi nibyo bigira imvugo nkiyi idafite ireme!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button