Imikino

Esaya yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Éthiopia

Nyuma y’amatora yabaye ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu gihugu cya Éthiopia [EFF], ryongeye kwegugurirwa Esayas wariyoboraga mu myaka ine ishize.

Esayas yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Éthiopia

Byaciye mu nama y’Inteko rusange y’abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Éthiopia [EFF] yabaye ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022.

Esayas wayoboraga iri shyirahamwe, ni we wongeye kugirirwa icyizere n’abanyamuryango, bamutora ku majwi 94%. Abandi batowe muri iyi komite nyobozi nshya izamara imyaka ine iri imbere, ni Dr. Dagnachew Nigeru watorewe kuba visi perezida w’iri shyirahamwe.

Esayas akimara gutorwa, yashimiye abamugiriye icyizere bakamuhundagazaho amajwi.

Ati “Ndifuza gushimira abangiriye icyizere bakadutora. Ndabizi ko dufite byinshi byo gukora muri iyi myaka ine iri imbere ngo duteze imbere umupira w’amaguru muri Éthiopia.”

Abandi bantu Icyenda batorewe kujya muri komite nshya, ni Fiza Reshad, Bizuayehu Jemberu, Murad Abdi, Adisu Kamiso, Sherefa Dilicho, Ujulu Aday, Dagnachew Nigeru, Aser Ibrahim na Habiba Siraj.

Esayas asanzwe ari na visi perezida wa Mbere wa CECAFA.

Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Éthiopia bashyizeho ubuyobozi bushya

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button