Imyidagaduro

Edouce Softman yapfukamiye umukobwa amusaba kumubera umugore-AMAFOTO

Umuhanzi Nyarwanda Edouce Softman yatereye ivi umukunzi we Nyinawumuntu Delice Rwiririza amwambika impeta y’urukundo amusaba kuzamubera umugore.

Edouce Softman yapfukamiye umukobwa yihebeye amusaba kumubera umugore

Ibi birori byabereye muri Hoteli ikomeye bikomereza ku mucanga w’i Kivu mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa 28 Kanama 2022 .

Uyu muhanzi yaciye bugufi asaba Delice Rwiririza witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, kuzamubera umugore, nawe amubwira ‘Yego’ nta gushidikanya.

Edouce Softman azwi mu ndirimbo nka ‘Akandi ku mutima, ‘Urushinge’ n’izindi zakunzwe mu bihe bitandukanye.

Nyinawumuntu Rwiririza Delice wambitswe impeta na Edouce Softman we yiyamamaje muri Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Iburengerazuba aza no kubasha kurenga ijonjora ry’ibanze yinjira muri 20 bagiye mu mwiherero.

Aba bombi bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, bakundaga kubigaragaza mu mafoto basakazaga ku mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa buherekejwe n’amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Delice yagize ati “Navuze ‘Yego’ ku mugabo w’igihe cyose. Ndagukunda mukundwa, siniyumvisha ko ubuzima bwanjye bwashoboka udahari. Ngadukunda by’ikirenga.”

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button