Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagali ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi ho mu Karere ka Gasabo bishimira iterambere bamaze kugeraho bavomye ku iriba ry’Umuryango wa FPR-Inkotanyi.
Ibi babivugiye mu Nteko rusange y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagari ka Ruhango yabaye kuri uyu wa 28 Kanama 2022, bareberaga hamwe ibyo bagezeho biri muri Manifesto ya RPF Inkotanyi 2017-2024.
Iyi Nteko rusange iba rimwe mu mwaka, yagarutse ku byagezweho ndetse banafatira hamwe ingamba zo kwihutisha ishyirwa mubikorwa ry’ibitaragerwaho.
Harahiye abanyamuryango bashya 256 ndetse abanyamuryango ba Ruhango bakusanyije amafaranga angana 1, 000, 000frw yo kwishyurira ubwisungne mu kwivuza imiryango 66 ihwanye n’abantu 333.
Wari umwanya mwiza kandi wo kongera gushyira hamwe no kuganira hagati y’Abanyamuryango, bungurana ibitekerezo, guhwiturana n’ibindi bigamije gutuma buzuza inshingano bihaye.
Umutoni Peace Rwigamba ufite ikigo cy’amashuri mu Mudugudu wa Ntora mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi avuga ko FPR-Inkotanyi ibagejeje ku bintu bikomeye, by’umwihariko nk’Umunyarwandakazi akaba yaravomye ku iriba ryayo.
Ati “Navomye ku iriba rya FPR, mvomamo kurera abana, mvomamo kubatoza indangagaciro nyarwanda, mbatoza gukunda igihugu no kuba Abanyarwanda b’ejo hazaza.”
Peace Rwigamba avuga ko yatangiye ishuri rya Trinity Nursery & Primary School akorera ahantu hato ariko hamaze kwaguka kubera ibyiza bagezwaho na FPR-Inkotanyi.
Ati “Twishimira ko dufite amahoro kandi dushyigikiwe n’Umuyobozi wacu Nyakubahwa Paul Kagame, turabyishimiye cyane, turayishyigikiye nk’umuryango utugejeje aho tugeze aha, kuko tuyobowe neza.”
Uwitwa Nkundimana Ildephonse nawe avuga ko bafite amahitamo kandi bayabyaza umusaruro bitandukanye na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Ati “Ibihe byashize ntabwo byari byiza ariko ubu dufite ijambo kubera imiyoborere myiza, iterambere iwacu ririvugira ntabwo ari ibikabyo.”
Avuga ko biteje imbere mu buryo bugaragara ko nta wunyagwa utwe, baciye ukubiri no guhohoterwa n’abayobozi bigiraga indakorwaho.
Karemera Anicet, Chairman wa FPR-Inkotanyi mu Kagali ka Ruhango yabwiye UMUSEKE ko batumije Inteko rusange y’abanyamuryango kuko batari baherutse guterana kubera icyorezo cya Covid-19.
Ati “Turimo turategura amatora y’Abadepite muri 2023 ndetse na 2024 amatora ya Perezida wa Repubulika, rero byari bikwiriye ko twongera guhura n’abanyamuryango kugira ngo twinjire mu matora kandi tuzayatsinde.”
Chairman Karemera avuga ko imyaka irindwi ya manda ya Perezida Paul Kagame igiye gushira, bishimira ibyagezweho muri aka Kagali birimo amashuri, amahoteli agezweho, imihanda n’ibindi bikorwaremezo byahinduye imibereho y’abaturage.
Ati “Twishimira n’umutekano dufite n’umudendezo, icyo twiteze muri aya matora agiye kuzaba ntabwo ndibuze kujya kure kuko RPF turi ku isonga, tuzayatsinda kandi turabyizeye.”
Abanyamuryango biyemeje gukosora ibitagenda uko babyifuza kandi banafata ingamba zo gukomeza gukora cyane baharanira iterambere ry’umuturage n’iry’umuryango by’umwihariko.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW