RUBAVU: Umuhanzi mu njyana ya Hip Hop Igabe Elie ukoresha izina rya Apple Gold Succes mu muziki, yashyize hanze Extended Play [EP] yise ‘Samari ’ yitsa ku nshamake y’ubuzima bushaririye yaciyemo.
EP yise ‘Samari’ iriho indirimbo enye. Yayihuriyeho n’abandi bahanzi barimo Fica Magic mu ndirimbo “Inkuru yanjye”, Umuraperikazi Dunk mu yitwa “Twanahapfira” iyitwa “Kabarye” n’indi yise “Munzu”.
Mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE, Apple Gold Succes yavuze ko iyi EP ye ‘Samari’ buri ndirimbo iriho ayifata nk’itangiriro ry’umuziki we.
Ati “Iyi EP akenshi ivuga inshamake y’ubuzima bwanjye n’abandi tubuhuje cyane cyane mu ndirimbo ‘Inkuru yanjye’. Buri ndirimbo rero iri kuri iyi Ep yanjye kuri njye n’itangiriro ryanjye ry’umuziki mwiza. Ni ishema, kandi nishimira uburyo abanyarwanda banyakiriye neza.”
Indirimbo ‘Inkuru yanjye’ agaruka ku buzima bushaririye yakuriyemo, ashima nyina umubyara wiriye akimara kugira ngo bakure neza.
Apple Gold yavuze ko kuba yarabashije gukora iyi Etendend Play ari umugisha kuri we kandi abishimira Imana.
Ati “Nashatse kunezeza abankurikira mbicishije mu ndirimbo nyinshi buri wese agahitamo imunezeza, niyo mpamvu nakoze mu njyana zitandukanye.”
Yavuze ko hari umushinga ateganya guhuriramo n’abahanzi bamaze kubaka izina muri muzika nyarwanda.
Indirimbo zose zigize iyi EP Samari (Summary) bisobanuye inshamake Apple Gold yagize uruhare mu kuzandika.
Apple Gold Succes yari asanzwe afite izindi ndirimbo zirimo ‘Hejuru’, ‘Mpaka ku ntego’, ‘Nkomeza’ n’izindi.
Umva hano indirimbo zigize EP SAMARI ya Apple Gold Succes
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Komerezaho kd ntucikontege ibyiza birimbere. Uzagera kure biragaragara