Nyuma yo kutinjizwa igitego muri Tanzania, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Maj Gen Charles Karamba yashimiye abakinnyi batatsindiwe hanze y’u Rwanda.
Ku wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022, ni bwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yakinnye n’iya Éthiopia mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu [CHAN] izabera muri Algéria umwaka utaha.
Amakipe yombi nta yabashije kubona izamu ry’indi, ariko abakinnyi b’Amavubi babishimiwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba.
Umukino ukirangira, Ambasaderi yabasanze mu rwambariro, maze ababwira ko bagize umukino mwiza ariko abasaba ko mu rugo bazatsinda iyi kipe kugira ngo babone itike ya CHAN.
Yagize ati “ Byari byiza cyane. Ibyo ari byo byose twagombaga kubona igitego ariko ikipe yari ikomeye. Nibaza iwacu rero birumvikana mufite abafana, na hano Twashakishije abantu bake babajya inyuma.”
Uyu muyobozi yasabye aba basore kuzitwara neza imbere y’Abanyarwanda kuko babifitiye ubushobozi.
Itsinda ry’abajyanye n’Amavubi bose, ryamaze kugera i Kigali nk’uko kuri gahunda y’urugendo byari biteganyijwe.
Biteganyijwe ko tariki 3 Nzeri 2022 i Huye, u Rwanda ruzakina na Éthiopia umukino wo kwishyura, izasezerera indi ikazahita ikatisha itike yo kuzajya muri CHAN ya 2023 izabera muri Algéria.
UMUSEKE.RW