Umubiri wa Nkusi Thomas uzwi nka Yanga uherutse kwitaba Imana aguye muri Afurika y’Epfo wagejejwe mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Kanama 2022.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Kanama 2022 nibwo indege yari ivuye muri Afurika y’Epfo yagejeje umubiri wa Yanga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Nyuma yo kugezwa i Kigali umubiri wa Yanga wahise ujyanwa mu buruhukiro. Azaherekezwa mu cyubahiro ku wa Mbere tariki 29 Kanama 2022.
Ku cyumweru tariki 28 Kanama 2022 inshuti n’umuryango we bazakora umuhango wo kwizihiza ubuzima bwe uzabera i Ntarama mu Bugesera aho yari atuye.
Uyu mugabo wamenyekanye mu gusobanura filime yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022. ku wa 26 Kanama 2022 yasezeweho bwa nyuma n’abo muri Afurika y’Epfo.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
R.I.P our brother
Umuryaogowe wihangane natwe turababaye cane imanimwakire mubayo@