Imikino

CHAN2023: Min. Munyangaju yasabye Amavubi kwimana u Rwanda

Mbere yo guhura n’ikipe y’Igihugu ya Éthiopia mu gushaka itike yo kuzajya gukina imikino y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN, izabera muri Algéria umwaka utaha, Amavubi yahawe ubutumwa na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa biciye mu ya kure, abasaba gutahukana intsinzi.

Min Munyangaju Aurore yasabye Amavubi gutahukana intsinzi

Ni ikiganiro Minisitiri Munyangaju yagiranye n’itsinda rigize ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu mbere yo gukina umukino nyiri zina.

Muri byinshi byaganiriwe muri iki kiganiro, aba basore basabwa byinshi ku mukino wa Éthiopia, basabwe kuza kwimana u Rwanda bagashaka intsinzi byakwanga bakanganya ariko ntibatsindwe, maze Min. Munyangaju abifuriza ishya n’ihirwe kuri uyu mukino uteganyijwe gukinwa Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade mpuzamahanga yitiriwe Mkapa.

Ubu butumwa butanzwe nyuma y’ubwa Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier, wasabye aba bakinnyi kuzatanga byose byabo bagatahukana intsinzi kandi yizeye ko bazabigeraho nta kabuza.

Kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima yijeje Abanyarwanda ko icyabajyanye ari ugushaka intsinzi kuko yaba bo cyangwa Éthiopia nta kipe iri iwabo, zombi zifite amahirwe angana na 50-50.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuzakinwa tariki 3 Nzeri kuri stade mpuzamahanga ya Huye.

Amavubi ubwo yumvuga ubutumwa bwa Min. Munyangaju

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button