ImikinoInkuru Nyamukuru

Ferwafa yakiriye abakozi ba FIFA

Abayobozi b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, bakiriye abakozi b’Ishyirahamwe Mpuzamahanga y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, mu rwego rwo kureba aho imyiteguro yo kuzakira Kongere y’iri shyirahamwe igeze.

Itsinda ry’abaturutse muri FIFA ryaganiriye na Ferwafa ku myiteguro yo kuzakira Kongere ya 73 izabera mu Rwanda mu mwaka utaha

Ibicishije ku rukuta rwa Twitter, Ferwafa yatangaje ko ku Gatatu tariki 24 Kanama 2022, yakiriye itsinda ry’abakozi bari baturutse muri FIFA baje kuganira ku myiteguro yo kuzakira inama y’uru rwego izaba mu mwaka utaha.

Ferwafa yagize iti “Ku munsi w’ejo [tariki 24 Kanama], itsinda riyobowe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya FIFA, Bwana Frank ryahuye n’itsinda rya Ferwafa riyobowe na Perezida Mugabo Olivier, igamije gutangiza inama yo kuganira ku myiteguro ya Kongere ya 73 ya FIFA izaba ku ya 16/03/2023 i Kigali.”

Iyi nama yibanze ku ngingo zirimo gahunda yose y’imyiteguro yo kuzakira iyi Kongere ya 73 ya FIFA izabera mu Rwanda, mu ijambo rye perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier yijeje itsinda ry’abantu bavuye muri FIFA ko ishyirahamwe ayobora rizakora buri kimwe kizatuma iyi Kongere igenda neza.

Ni ku nshuro ya Mbere Kongere ya FIFA igiye kubera mu Rwanda, nyuma y’aho u Rwanda muri Gicurasi 2021 rwaherukaga kwakira inama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika, CAF.

Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier ni we wayoboye iyi nama
Minisports yari ihagarariwe muri iyi nama
Inama yaganiriwemo imyiteguro yo kuzakira Kongere ya 73 ya FIFA izabera mu Rwanda umwaka utaha
Abaturutse muri FIFA baje kureba aho imyiteguro igeze

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button