Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buyobowe na Mvukiyehe Juvénal, bwatangaje ko iyi kipe yungutse undi mufatanyabikorwa witwa Igitego Hotel.
Ibi byatangajwe ubwo iyi kipe yerekanaga abakinnyi n’abatoza izakoresha muri uyu mwaka w’imikino 2022/2023. Uyu muhango wabereye muri Hotel Igitego iherereye mu Akarere ka Gasabo.
Iyi Hotel y’Inyenyeri enye izajya icumbikira ikipe ya Kiyovu Sports umunsi umwe Mbere y’umukino runaka ikipe izajya iba igiye gukina.
Ije isimbura 2000 Hotel yari imaze umwaka ikorana n’iyi kipe yo ku Mumena.
Abandi bafatanyabikorwa iyi kipe isanganywe ni Hopeline Sports, Kipharma, Sebamed, Masita, Bio-Oil, Elyon Art, Azam na Loh.
Abafana ba Kiyovu bazagabanyirizwa ibiciro muri Kipharma. Kiyovu izajya icumbika mu Igitego Hotel iminsi 2 mbere.
UMUSEKE.RW
Uretse no kugira inyenyeri 4, sintekereza ko Hotel Igitego inafite inyenyeri 2!
Mukosore rwose ntacyo bimaze kubeshya abasomyi🤭🤭