Inkuru NyamukuruMu cyaro

Ruhango: Abagizi ba nabi batemye Umupolisikazi bikabije

Mukeshimana Claudine ubarizwa muri  Polisi  y’Igihugu akaba akorera kuri Sitasiyo  ya Byimana  mu Karere ka Ruhango, we n’undi mugabo bakomerekejwe n’abagizi ba nabi babatemye.

Akarere ka Ruhango

Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Mudugudu wa Rusororo,  Akagari ka Kirengeri mu Murenge wa Byimana, saa kumi n’ebyeri n’igice z’umugoroba (18h30) wo ku wa Kabiri tariki 23 Kanama, 2022.

Mukeshimana Claudine yavaga ku kazi atashye iwe mu rugo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana buvuga ko ubwo yerekezaga iwe mu rugo yahuye n’umugabo witwa Renzaho Emmanuel wari ufite igari biba ngombwa ko aricunga bagenda n’amaguru bombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana Mutabazi Patrick yabwiye UMUSEKE ko bageze imbere gato bahuye n’abantu batatu barabasunika bagwa hasi batangira kubatema bahereye kuri Mukeshimana Claudine, bamutemye mu mutwe no ku kaboko bikabije bamwambura telefoni n’igikapu yari afite.

Gitifu yavuze ko uyu Renzaho Emmanuel we yakomeretse byoroheje.

Yagize ati: “Mukeshimana yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo  yitabweho naho Renzaho yoherezwa mu Kigo Nderabuzima cya Byimana.”

Mutabazi  avuga ko aho abo bombi batemewe ari hafi y’urugo rw’umuturage witwa Bienvenue Marie Claudine.

Amakuru yavugaga ko Mukeshimana Claudine abaganga banzuye kumukuraho ikiganza cy’akaboko katemwe ariko Umuyobozi w’Ibitaro yabihakanye.

Dr Muvunyi Jean Baptiste Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi yatubwiye ko ikiganza kitaravaho burundu ko barimo gukora ibishoboka byose ngo bamuvure.

Gusa yavuze ko cyangiritse bikomeye ndetse akaba yanakomerekejwe umutwe bikabije.

Mukeshimana Claudine yari aherutse mu butumwa bw’akazi hanze y’Igihugu mu minsi ishize.

Cyakora abatuye muri ako gace bavuga ko hakunze kubera urugomo rw’abantu bitwaje intwaro gakondo bagatema abantu bakabambura n’ibyo bafite.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana buvuga ko abakekwaho iki cyaha cyo gutema abantu bahise birukanka, iperereza rikaba rikomeje.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Related Articles

Ibitekerezo 8

  1. Arikose nukubera iki hasigaye urugomo rukabije? Ubu rwose kugenda nimugoroba ahantu hari umwijima uba ufite ubwoba.Hari abasore basigaye batangira abantu cyane cyane abadamu bakabashikuza amatelefone ndetse n’amasakoshi. Ikabuga mumurenge was Rusororo mukagari ka Kabuga ya mbere byamaze kuba ibimenyerewe,mbese abajura bahawe intebe.Inzego zibanze na policing zifashe abaturage dutange amakuru ibisambo bikanirwe ibirukwiye.

  2. Yooo!!! Komera mubyeyi. Abagizi ba Nabi bashakishwe babiryozwe, gusa kuri iyi station mperutse kuhagirira ikibazo kirimo abapolisi baho mugihe ngiye kugikurikirana mpasanga abapolisikazi 2 Bari barinze mabuso barancunaguza, barantuka nibaza icyo nzira. Barebe neza niba Atari iryinyo ryahorewe irindi gusa ntibikwiye, n’ uwagira ikibazo nk icyo yakwegera ubuyobozi. Umutekano nawo witabweho Kandi abaturage batangire amakuru kugihe. Urware ubukira.

  3. mana yajye tabara abawe harimo na mukeshimana claudine.gusa abakoze ubwobugome ndengakamere wakurikiranwe nibafatwa bahanwe ndetse bikomeye.

    1. Ibyo byatubayeho mu mugenga wa busasamana I Nyanza mu Kagari ka Kavumu, tugerageza kubarwanya dukoresheje irondo. Kandi ni abo neza neza. Baza bambaye amakoti bafite ibikapu n’imihoro mishya ityaye. Batega mu masaha ya 6pm kugeza saa mbili.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button