Umukuru w’Igihugu cy’uBurundi, Nyiricyubahiro Evariste Ndayishimiye yasabye Abarundi kugumana icyizere mu gihe bari mu bigeragezo birimo ibyatewe n’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli muri kiriya gihugu.
Perezida Evariste Ndayishimiye yabwiye Abarundi ko ibigeragezo bihoraho kandi ko “Imana itibagirwa abayo.” badakwiriye kwiheba na busa.
Mu mashusho yashyizwe kuri Twittter y’Ibiro by’Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, agaragaza asaba Abarundi gushyitsa umutima munda, ntibakangwe n’ibibazo by’ubukene byugarije igihugu cye.
Yagize ati “Uri mu rugendo ukabona akagorane gato mugapararangana, nkababwira ngo rema (tuza) Imana niyo yabiremye kandi Niyibizi.”
Perezida Ndayishimiye yatanze urugero rw’inyoni zo mu kirere zidahinga cyangwa ngo zisarure ariko zikaba zitarwara bwaki.
Ati “Inyoni y’umunwa usongoye, itagira ubwenge Imana ikanga ko irwara bwaki kandi idahinga , none wowe umwana w’umuntu Imana yaremye mu ishusho ryayo ni wowe yahebye ?”
Yongeyeho ko “Ibigeragezo bigomba kuba kugira ngo Imana ibacishe bugufi.”
Yifashishije ingero zo muri Bibiliya zigaragaza uko Imana yacishije bugufi Abisiraheli kugira ngo bayigandukire ubwo bari barayiteye umugongo.
Yabajije abari mu ikoraniro nimba hari uwapfuye kubera ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli abibutsa ko n’ibihugu bikize biri mu marira.
Ati “Ko muvuga ngo igitoro kirakennye murapfuye ? Nta barira kandi batunze, aho mwavuze ngo Imana iradukunda.”
Yabasabye kwibuka ukuntu bahangayikishijwe na Covid-19 ubwo yababwiraga ko Imana ariyo nkuru abasaba kwizera Imana kuruta ibindi byose.
Ati “Nimwibuke Covid, mwese ntimwapararanganye ? nakomeje kubabwira ngo Mungu Mkubwa, Mungu Yupo.”
Ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli rikomeje kubera umuzigo Leta ya Gitega, ibiciro by’ibicuruzwa byose byatumbagiye.
Perezida Ndayishimiye avuga ko iki kibazo mu gihe cy’ukwezi kumwe kizaba amateka, kuva kuri uyu wa mbere amakamyo atwara ibikomoka kuri peteroli yatangiye kwinjiza mu Burundi ibikomoka kuri peteroli aturutse muri Tanzaniya.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Nyakubahwa President,Imana ifite igihe izakuriraho ibibazo byose byo ku isi,harimo n’ubukene.Ntabwo icyo gihe cyali cyagera.Nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga,Imana yashyizeho umunsi w’imperuka.Nkuko Daniel 2:44 havuga,izabanza ikureho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo.Ndetse irimbure abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko Zaburi 145:20 havuga.Hanyuma ikureho ibibazo byose byo ku isi,harimo indwara n’URUPFU nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Nkuko Yesu yadusabye,wowe bwira abaturage bawe be kwibera gusa mu gushaka iby’isi,bahaguruke bashake ubwo butegetsi bw’Imana nkuko Matayo 6:33 havuga.Nibwo bazarokoka kuli uwo munsi w’imperuka.Wibabeshya ko Imana ariyo izazana Petrole.
Isomo rimomeye kuri NISR kuko birababaje Aho ikigo nk’iki cy’igihigu cyagakwiye gutanga urugero rwiza ejo tuzumvs ngo uyu mubueyi yahondutse ikimonyo cyaguwr mu isuka gusa uyu mubueyi Imans imurengere iki kigo ntampozamarira mbona ateze kizamugenera. Imans niyo nkuru!
Hahahahaaa😁🤭
Uyu nyakubahwa ni umuti w’amenyo rwose! Ubu se ayobewe ko Imana ifasha uwifashije ari nayo mpamvu yaduhaye ubwenge bwo gutekereza n’amaboko yo gukora?
Imana nayo ubanza yaragatoye rwose🙂