Andi makuruInkuru Nyamukuru

Nduba: Yakomerekejwe n’imbwa yo mu rugo agiye kubarura

Umukarani w’ibarura yagiye mu rugo rw’uwitwa Kanani Jean Robert, ngo ababarure imbwa yaho iramurya imukomeretsa ku kibero.

Uwimpuhwe Josiane wariwe n’imbwa ari mu kazi k’ibarura

Ibi byabaye ku Mbere tariki 22 Kanama, 2022 mu Mudugudu wa Gatagara mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba ho mu Karere ka Gasabo.

UMUSEKE wamenye amakuru ko ubwo uyu mukarani w’ibarura witwa Uwimpuhwe Josiane yageraga kwa Kanani Jean Robert yasanze igipangu gifunguye nyiri urugo ari mu nzu.

Umwana w’imyaka umunani yaje kureba uwinjiye akurikirwa n’imbwa yo muri urwo rugo, undi ayikubise amaso atahwa n’ubwoba agerageza kwikinga kuri uwo mwana, imbwa iramoka, noneho uko amwikingaho amukubita hasi, imbwa na yo ihita imushinga imikaka iramukomeretsa.

Nubwo iyi mbwa yari ikingiye, Kanani yihutiye gutabara ahita atwara umukarani w’ibarura kwa muganga kugira ngo ahabwe ubuvuzi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yabwiye UMUSEKE ko hari gukorwa iperereza kugira ngo bamenye niba ibyabaye ari  impanuka cyangwa hari uruhare Kanani yabigizemo.

Yasabye abantu korohereza abakarani b’ibarura ati “Amabwiriza barayabwiwe barayahawe kandi nta muntu uza atateguje, rero borohereze abakarani b’ibarura birinda ibyaha bishobora kuvukamo kubera kutaborohereza akazi kabo.”

Amakuru avuga ko Kanani yamaze kugeza umukarani w’ibarura kwa muganga ntiyongera kuboneka, Umugore we witwa Tuyisenge Jeannette ni we watwawe kuri RIB kugira ngo asobanure uko byagenze.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyamaganye igikorwa cyabaye kuri uriya mukarani.

 

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 6

  1. Kanani arazwi yayimushumurije kuki umukarani yaramaze iminsi ajyayo bakanga kumufungurira
    Rib imukurikirane

  2. Rekekera abakora iperereza bakore akazi kabo niba mufitanye ibibazo ibyo birakureba birashoboka cyane ko ali impanuka yabaye imbwa akenshi irya umuntu uyitinya kandi nibyo byabaye gusa nugusaba iyu akihangana mugihe ubuyobozi burimo kureba ibyabaye

  3. Ese aba bakozi bafite Medical Insurance?Nizere ko NISR ariyo imuvuza.Gusa nkuko Yesaya 11:6-8 havuga,inyamaswa ntabwo zizongera kurya abantu mu isi nshya dutegereje ivugwa muli Petero wa kabili,igice cya 3,umurongo wa 13 havuga.It is a matter of time.Imana ifite calendar yayo ikoreraho.Ku munsi w’imperuka,izabanza ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,kandi izure abantu bapfuye baririndaga gukora ibyo itubuza (ubwicanyi,ubusambanyi,ubujura,ruswa,kurenganganya,kwikubira,amatiku,etc…).Nyuma yaho,isi yose izaba paradizo,ibibazo byose biveho,harimo indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.

  4. Hhhhhh uyu muyohova iyo nsomye comment ye intera isereri ngahita nyicaho kuko ahora avuga ikintu 1 nawe yahindutse umuterroriste

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button