Umuhanzikazi Monique Séka ukomoka mu gihugu cya Côté d’Ivoire, yageze i Kigali aho afite igitaramo gikomeye ategerejwemo kuri uyu wa 26 Kanama, kikazabera muri Camp Kigali
Uyu muhanzikazikazi yasesekaye i Kigali mu ijoro ryakeye aho aje kwitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction.
Akigera ku kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yavuze ko yishimiye kugera bwa mbere mu Rwanda.
Yagize ati “Nishimiye kugera mu Rwanda bwa mbere ndabizi n’igihugu kiza gifite abaturage beza, sinjye uzabona kuwa gatanu hagera nkatarama.”
Yongeyeho ko yifuza ko abakunzi be bazishimana mu gusoza ukwezi kwa Kanama ati “Ndabona abakunzi banjye baza ku bwinshi kunshyigikira reka dusoze ukwezi kwa Kanama kuri uyu wa wa gatanu muri uyu mujyo.”
Muri iki gitaramo uyu Monique azaba ari kumwe na Mike Kayihura umaze guhamya ubuhanga ntashidikanywaho mu muziki wa LIVE mu Rwanda.
Monique Séka abyarwa n’umuririmbyi Okoi Séka wamamaye cyane mu myaka ya 1970 akaba ari nawe watoje umukobwa we umuziki.
Kwinjira muri iki gitaramo kizabera ku bari kugura amatike mbere ni ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe.
Mu myanya y’icyubahiro ni ibihumbi 20Frw ahisumbuyeho hakaba ibihumbi 30 Frw naho ameza y’abantu umunani bikaba ibihumbi 240 Frw.
Abazagurira amatike ku muryango bo bakazayagura ku bihumbi 15 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 25 Frw mu myanya y’icyubahio mu gihe iya VVIP yo izaba igura ibihumbi 40 Frw.
Igitaramo cya Kigali Jazz Junction ni ngaruka kwezi, ubushize cyatumiwemo Liliane Mbabazi uri mubakomeye mu gihugu cya Uganda.
MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW