Radiyo ya Kiss Fm yamaze gutangaza ko yongeye ibyiciro bibiri bishya mu bihembo bya Kiss Summer Awards 2022 biturutse ku busabe bw’abakunzi b’umuziki.
Ibihembo bya Kiss Summer Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya Kane mu rwego rwo gushimira abanyamuziki mu byiciro bitandukanye.
Bihabwa abahanzi, abatunganya indirimbo (Producers) bagize uruhare mu gukora indirimbo zahize izindi mu gihe cy’impeshyi.
Kiss Summer Awards y’uyu mwaka, ibyiciro bihabwa ibihembo byavuye kuri bitanu bigera kuri birindwi, Ubuyobozi bwa Kiss Fm bwatangaje ko byaturutse ku busabe bw’abakunzi babo.
Ibyiciro bishya byongewe muri Kiss Summer Awards 2022 harimo icyiciro cy’umuhanzikazi witwaye neza n’icyiciro cy’umuhanzi wakoze alubumu nziza.
Umuyobozi wa KISS FM, John Wilkins yavuze ko “Abakunzi b’umuziki bakurikiye itangwa ry’ibihembo bya KISS Summer Awards mu myaka itambutse basabye ko twakongera ibyiciro, ariko ibyasabwe na benshi ni bibiri.”
ibi byiciro bishya bigamije gutera imbaraga abahanzikazi bagifite umubare uri hasi mu muziki no gushishikariza abahanzi gusohora alubumu nk’inzira yo kubinjiriza ifaranga ritubutse.
Kuri iyi nshuro, indirimbo zizahatanira ibihembo ni izagiye hanze nyuma ya Kiss Sumer Awards 2021, ni ukuvuga hagati ya Nzeri 2021 na Kanama 2022.
Ibihembo bya Kiss Summer Awards ni ngarukamwaka Ibyiciro bizahembwa kuri iyi nshuro ni Best Artist, Best Song, Best New Artist, Best Producer, Best Female Artist, Best Album na Life Time Achievement Award.
Kuva mu 2018, KISS FM yatangiye gutanga ibihembo ishimira abahanzi bitwaye neza mu mpeshyi ya buri mwaka.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW