Mukandayisenga Pascasie wo mu Murenge Nyagatare mu Karere ka Nyagatare yishwe atewe icyuma n’umukwe we.
Uyu mugore w’imyaka 48 y’amavuko yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Cyabayaga mu Kagari ka Cyabayaga ho mu Murenge wa Nyagatare.
Yishwe mu ijoro ryo ku wa 22 rishyira ku wa 23 Kanama, 2022.
Mutuyubutatu Adolphe w’imyaka 28 y’amavuko ni we ukekwaho kwica nyirabukwe amuteye icyuma mu muhogo, ni nyuma yo kujya gucyura umugore we wari umaze ibyumweru bibiri yahukanye agasabwa kuza habona aho kwitwikira igicuku.
Amakuru avuga ko Mutuyubutatu atakiriye neza igisubizo cya nyirabukwe ahita amumenyesha ko “mu gihe batamuha umugore we, abatwikira mu nzu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabayaga, Hategekimana Eulade yabwiye UMUSEKE ko Mutuyubutatu n’umujinya w’umuranduranzuzi yahise atera icyuma nyirabukwe mu muhogo ahita apfa.
Ati “Saa munani nibwo nari mpari dushakisha ahantu hose mu nkengero z’aho batuye nimba hari umuntu waba wamucumbikiye turamubura, kubera ko abaturage batabaye yabarushije imbaraga ariruka.”
Gitifu Hategekimana avuga ko inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage bakomeje igikorwa cyo guhiga uyu mugabo kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.
Yasabye kugaragaza ibibazo biri hagati y’imiryango no kwirinda kwihanira ndetse no kuba ku isonga mu kwicungira umutekano.
Ati “Abenshi barihanira ugasanga baguye mu makosa atari yitezwe cyangwa atari aya ngombwa ni ukwibutsa kandi abaturage gutangira amakuru ku gihe.”
Umurambo wa Mukandayisenga Pascasie wajyanywe kwa muganga gukorerwa isuzuma.
Inkuru ya TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Ngo umukecuru w’imyaka 48!? Niba kuri iyo myaka dusigaye twitwa abakecuru n’abasaza twarunduye!
Imana niyakire mu bayo uwo mubyeyi kandi umuryango asize uwuhe gukomera
Mana yanjye bashyingira benshi pe! Birababaje cyane.N’uwo mugore ngira ngo yamushakiraga kumwica
Harya nk’ubwo uyu mugore yabanaga n’iyi nyamaswa gute mwo kabyara mwe? Buriya nawe yashakaga kumwica nta kabuza. Ni iyihe satani yateye mu bantu koko? Nafatwa nawe muzamujyane ahabereye icyaha….
Navuga ko kwica izongegera alicyo gisubizo ntibyumvikane uwo abo batemye uriya mubyeyi i muhanga bahigishwe uruhindu aliko sinzumve ko bahumeka bokajya mukuzimu batangiye no kwadukira abashinzwe umutekano turarambiwe buli munsi buli munsi
Biteye ubwoba mana yanjye gusa IMANA imwakire mubayo