Mu kiganiro kihariye Umuvugizi w’Umutwe wa M23, Major Willy Ngoma yahaye UMUSEKE nyuma y’uko hakwiye amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga ko yapfuye, yavuze ko nta kindi FDLR “bahanganye ku rugamba” yamwifuriza.
UMUSEKE wabajije Major Willy Ngoma kugira icyo avuga nyuma y’uko ibihuha bikwiye ko atakiriho.
Mu ijwi rye, yagize ati “Ndiho, ndavugana nawe bivuze ko ndiho. Ni jyewe Major Willy Ngoma umuvugizi wa Armée Révolutionnaire Congolaise.
Wambajije amakuru ya Bunagana, ibintu bimeze neza turi hamwe, murabizi ko twe tutashatse intambara, badushozaho intambara tugasubiza, twe dushaka amahoro.
Twifuza kuva mu kibazo mu nzira y’amahoro.”
Major Willy Ngoma avuga ko umutwe wa FDLR uvuga ko urwanya Leta y’u Rwanda, ariko yo ikawufata nk’uw’iterabwoba, nta kindi bavuga kuri we uretse kumwifuriza urupfu.
Ati “Barifuza ko napfa. Barampamagaye kenshi, bantera ubwoba bwo kunyica, kubera ko hari igihe navuze ko bakomoka ku ba NAZI.
Ariko ni Aba-Nazi ba Africa ndabivuga nkabisubiramo, ni Aba-Nazi ba Africa bakorana n’Aba-Kmers Rouge ari bo NYATULA (Ni undi mutwe wa Mai Mai urwana muri Congo), bakomoka kuri Hitler, bakoze Jenoside ntabwo nshobora kwifata, cyangwa ngo nkoreshe imvugo yoroheje, ni Aba-Nazi bo muri Africa.”
Yakomeje agira ati “Bafite ahantu hatatu ho kujya, niba atari mu irimbi, ni muri gereza, cyangwa ikuzimu. Nta kindi cyo kuvuga, banyifurije gupfa ariko ndabivuga nshize amanga ni Aba-Nazi bo muri Africa.”
IJWI RYA MAJORO WILLY NGOMA
Ku bijyanye n’amakuru ya Bunagana, umupaka uhuza Uganda na Congo, hakaba hagenzurwa na M23 mu mezi atatu ashize, Major Ngoma avuga ko bameze neza kandi batazahava kuko nta handi ho kujya bafite.
Yagize ati “Twe ntitwava i Bunagana, twahava tujya he? Turi hariya turashaka amahoro dutegereje ko ikibazo gikemuka mu mahoro,
Twiyemeje gusinya twemera guhagarika imirwano (un sessez-le feu), n’urundi ruhande rugomba na rwo kugaragaza ubushake bwo gusinya ruhagarika imirwano, ni bo badutera natwe tugasubiza ibyo bikorwa byabo.
Turi hamwe, dutegereje ko ikibazo gikemuka mu mahoro.”
Tariki 16 Kanama, 2022 Major Willy NGOMA kuri Twitter aherutse gutangaza ko batewe n’ihuriro ry’ingabo za leta ya Congo, FARDC zifatanyije na FDLR, na NYATURA icyo gihe ngo imirwano yabereye mu gace ka Tanda.
Ni yo mirwano iheruka, hashize iminsi hari agahenge.
UMUSEKE.RW
Ariko se Umuseke ko naherutse kera mwari ikinyamakuru cyaziraga ubujajwa none ibi mwadukanye ni ibiki? Cyangwa umuseke bawugurishije M23 ngo ijye iba ariwo icishamo propaganda zayo! Naho uwo Willy Ngoma witA FDRL yita umutwe w’iterabwoba ngirango arabizi ko na M23 ko ariko isigaye yitwa.
Ndumva uwo mwanya mwataye muvugana nuwo Willy Ngoma niba ari nawe koko iyo muwukoresha mushaka uko mwakorera ubuvugizi abaturage hanZe aho nkuko byahoze! Naho propaganda za M23 rwose ntacyo zizabagezaho uretse gusenya umuseke burundu dore ko nubundi mba mbona ntagisigaye!
Naho abo banyamulenge nagizwe ibikoresho n’ ibisahiranda bibabeshya ko biharanira ineza yanyu birabashuka ! Nimutahe mwubake igihugu cyanyu mureke mureke ubwo buhezanguni bwanyu n ‘ urwango mwigiahijwe rwabarenze! Rwo kumva ko muremye bitandukanye n abandi bacongomani ! Mbese muri congo 🇨🇩 hari amoko angahe ? Ubwo se buri bwoko bwitwaye nkamwe mubona byagenda gute?
FDRL mwayigize urwitwazooo, ese ko mumyaka ishize FRDC ko yayihagurukiye kugeza bishe nuwari umugaba mukuru wayo abandi ibihumbi bakoherezwa mu rwanda baboshye kuki mutahise mutaha ngo mujye gufatanya na leta yanyu kurwanya uwo mwanzi muhora murata!
Umva inama nabagira ni muve mu bujiji mutahe mujye kubaka igihugu cyanyu cyangwa muhame ishyanga nzajya mbumva muvuza indura barimo kubamijamo amasasu mu makambi za Kiziba iyo! Naho ibyo byihebe M23 biraje bikabone iyo bunagana bizicuza icyatumye biyifata!
Kandi si M23 gusa n indi mitwe izo za FDLR imyaka mumaze mu mashyamba ni myinshi mwahindutse urwitwazo rwabaza kudusenyera igihugu batubuza umutekano namwe muraje mukabone!
Nsoza , ndagira inama umuseke muve muri propaganda z’ ibyihebe ! Byaruta mugakorera propaganda ubutegetsi bwa FPR ntihazabura na gake mukuramo! Banyamurenge namwe muve mu bujiji ! M23 namwe mumenye ko Congo nicyo gihugu cyanyu ariko mumenye ko atari icyanyu mwenyine mufite abandi mugisangiye mugomba gutuza mukava mu iterabwoba mukajya kubaka igihugu cyanyu! Otherwise muzabonabona , n abana banyu babonabone ndetse n abuzukuru! Muve mu buhezanguni n urwango rwo kwanga ubundi bwoko cyane cyane abahutu! Kuko abo wita ko ari aba NAZI hari ibyo bakoze bibi ariko namwe hari ibyo mwakoze bibi nabo rero umuti ni muve mu buhezanguni! fDLR namwe murarambiranye guhora muba impamvu n’ urwitwazo rw abashaka gusenya Igihugu cyacu!
Zairwa wowe tuza cg uze kurugamba ureke amagambo kuko ikibazo nyamukuru ni interahamwe kandi nuko nazo zirangira ubwenge ubundi zikwiye kwiturira Congo zitarinze kuza kurwanira ubutaka na benewabo batuye mumanegeka kandi abakiga babyara buri munsi kuko batekereza zake ejo hazaza.Ni ba Habyarimana,Nzamurererikimanayamupereye.Rero mubane mwese Congo ni nini mureke kurwana nkuko ingabo za Congo zibigenza mubona ko zitajya zirwana iyo zitewe zimukira ahari umutekano kuko ntampamvu yo kurwanira igihugu kinini nkaho hari uwagifata cyose
Zayirwa uri mbwa without umurizo kuba umuseke wavuganye na major Willy bigutwaye iki ? Wifuzaga ko avugana na FDL R se? Uri imbecile gusa Nta kundi nakubarira