Inkuru NyamukuruUtuntu n'utundi

Umunya-Uganda wabuze yagiye i Kibeho yabonetse

Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Mbere yatangaje ko Justine Owor ufite ubwenegihugu bwa Uganda wabuze ubwo yari i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Kanama 2022, yabonetse ameze neza.

Justine Owor ufite ubwenegihugu bwa Uganda yari yabuze ubwo yari i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru

Mu itangazo rya Polisi y’u Rwanda, rigira riti “Polisi y’u Rwanda irifuza gutangariza abaturage ko Justine Owor, Umunya-Uganda, wari watangajwe  ku wa 16 Kanama 2022, ko yabuze, mu gihe cy’urugendo nyobokama I Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru, yabonetse kandi ameze neza.”

Ku wa 15 Kanama uyu mwaka nibwo abakirisitu gatorika bizihije ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya (Asomisiyo). Abantu baturutse ahantu hatandukanye bagiriye urugendo nyobokamana i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Uyu mugore kimwe n’abandi barenga 20 bari baturutse muri Uganda bari bitabiriye urwo rugendo.

Ku wa 16 Kanama 2022, nibwo byatangajwe ko yabuze, hitangira gushakisha.

Polisi y’Igihugu  yatangaje ko uyu mugore yasanganzwe mu mihanda ya Kigali, asa n’uwataye ubwenge,  ubu  akaba ari  kwitabwaho n’abaganga bo mu Bitaro by’abafite indwara zo mu mutwe i Ndera.

Yongeyeho  ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane ndetse  n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka  mu gihugu, bazafasha uyu muturage  kumuhuza n’umuryango we.

Related Articles

Ibitekerezo 5

  1. I Kibeho,hazayo amahanga yose. Ese koko,ni Maliya wabonekeye abana b’abakobwa I Kibeho?Kugirango tubyumve neza,twibuke uko byagenze muli Eden.Satani yakoresheje INZOKA,ibonekera EVA,baraganira.We n’umugabo we baketse ko ari Inzoka yavugaga,ntibamenya ko ari Satani wababwiraga.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,n’uyu munsi Satani akoresha “amayeli” menshi kugirango tutamumenya.Bisome muli 2 Abakorinto 2:11.Niyo mpamvu Imana idusaba “gushishoza”, aho gupfa kwemera ibyo batubwiye.Urugero,biriya bibumbano bya Maliya byuzuye I Kibeho (Statues),Imana itubuza kubikoresha mu misengere yacu (Worship).Kutumvira iryo tegeko ry’Imana,ni icyaha gikomeye cyane kizatuma ababikoresha babura ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko bible ivuga.Ni ibiti cyangwa ibumba basize irange !!

  2. Mahame guma mubyawe ugumane nubwenge bwawe reka kwivanga mubitakureba si wowe ufite ubwenge no kumenya ibyanditse kurusha abantu bose bajya i Kibeho mumisengere yanyu wowe nande !! abantu nkawe bigira abanyabwenge akenshi ntabwo baba bafite kurikira inzira yawe ulimo singombwa ngo abantu bakurikire aho wanyuze kugirango bagere iyo bajya ubundi ninde wakugize rwivanga imisengere iratandukanye reka abo mudahuje nubwo numva wigira umucanza bakore ibyo bumva bili mumyemerere yabo

  3. Wowe wiyise lg,nkuko Matayo 7:13,14 havuga,menya ko hali imyemerere ijyana abantu ku buzima bw’iteka,hakaba n’imyemerere ijyana abantu kurimbuka,ngo kandi abayinyuramo nibo benshi.Bisobanura ko amadini menshi ajyana abantu kurimbuka.Niyo mpamvu 1 Yohana 4:1 hadusaba “gushishoza” (tukabanza gushaka umuntu utwigisha neza bible kandi ku buntu),aho gupfa kujya mu idini yose nkuko benshi babigenza.Ni ikosa rikomeye rizatuma benshi babura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ntitugafate idini nka Adresse.Ntabwo imana yemera aho wasengera hose.

    1. mahame ibyo utazi ujye ubaza bizagufasha, ntuzigere na rimwe wibaza ibyo utari bubonere igisubizo ahubwo uzabaze ufite ubumenyi bwisumbuye k’ubwawe.
      gira amahoro!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button