Andi makuruInkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yabonanye n’Igikomangoma Harry uri mu Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa mbere tariki 22 Kanama 2022 yakiriye Igikomangoma cy’Ubwongereza, Henry Charles Abert David uzwi nka Prince Harry uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame yakiriye Prince Harry uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda


Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko Umukuru w’Igihugu yakiriye mu biro bye Igikomangoma Harry.

Igikomangoma Harry uri mu Rwanda asanzwe ari na Perezida wa African Parks, ikigo gifitanye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano yo gucunga Pariki y’Igihugu y’Akagera n’iya Nyungwe.

Ikigo cya African Parks gikora ibijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibidukikije n’ibinyabuzima, kuva muri 2010 gisanzwe gifatanya n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, mu gucunga Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Igikomangoma Harry amaze imyaka itanu ari Perezida w’Ikigo cya African Parks isanzwe ifatanya na Guverinoma z’Ibihugu bitandukanye mu gucunga Pariki zo ku rwego rw’Ibihugu n’ibyanya by’urusobe rw’ibidukikije.

Igikomangoma Harry, kuri uyu wa mbere kandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Yeretswe amateka anasobanurirwa uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranwe ubukana budasanzwe
Prince Harry yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali yunamira inzirakarengane ziharuhukiye

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button