Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatangiye imyitozo yo kwitegura umukino wo gushaka itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu Gihugu.
Nyuma yo guhamagara abakinnyi 24 bari mu mwiherero w’Amavubi, umutoza mukuru w’iyi kipe, Carlos Alós Ferrer, yatangije imyitozo iri kubera kuri Stade ya Kigali.
Amavubi yatangiye umwiherero uyu munsi kuri Ste Famille Hotel banakora imyitozo ya mbere kuri Stade ya Kigali.
Ni imyitozo yagaragayemo abakinnyi bose bahamagawe ariko harimo abafite ibibazo by’imvune barimo Niyonzima Olivier Seifu. Iyi kipe ikora Kabiri ku munsi.
Gahunda yose y’uko imyitozo iteye kugeza Amavubi yerekeje muri Tanzania gukina umukino ubanza na Éthiopia:
Ku wa Mbere tariki 22 Kanama: Mu gitondo ni imyitozo ya Gym n’iyo mu kibuga.
Saa Kumi z’amanywa hari imyitozo, Saa kumi n’ebyiri z’ijoro harabaho imyitozo yifashishije amashusho [Tactical video session].
Ku wa Kabiri tariki 23 Kanama: Imyitozo Kabiri ku munsi [10h na 16h].
Ku wa Gatatu tariki 24 Kanama: Urugendo rwerekeza muri Tanzania.
Ku wa Kane tariki 25 Kanama: Mu gitondo hazakorwa Gym, hanakorwe imyitozo ya Mbere y’umukino, mu gihe ku wa Gatanu tariki 26 Kanama ari wo munsi w’umukino.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 3 Nzeri 2022 kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.
UMUSEKE.RW