AfurikaAmahangaInkuru Nyamukuru

Umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Museveni ari mu ruzinduko muri Ethiopia

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, kuri iki cyumweu, tariki ya 21 Kanama 2022, yagiriye urugendo rw’akazi muri Ethiopia  nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yabitangaje.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba mu ruzinduko muri Ethiopia

Muri uru rugendo aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Henry Okello Oryem, ndetse n’abandi bayobozi bakora mu nzego z’umutekano muri Uganda.

Akigera muri iki gihugu yakiriwe na Ambasaderi wa Uganda muri Ethiopia, Rebecca Amuge Otengo ndetse n’umujyanama wa Uganda mu by’umutekano ufite icyicaro muri Ethiopia, Col Fred Zakye, ndetse n’ushinzwe ubutasi (Intelligence and Security Service NISS), Temesgen Tiruneh.

Mu rugendo rwe muri iki gihugu yasuye ishuri rikuru ryigisha imiyoborere, Africa Leadership Academy, riherereye mu mujyi wa Adis-Ababa.

Gen Muhoozi Kainerugaba mu Ugushyingo 2021, kuri twitter yigeze gutanga igitekerezo agaragaza ko ashyigikiye inyeshyamba za Tigray ariko igisirikare cya Uganda muri Nyakanga uyu mwaka cyatangaje ko ari igitekerezo cye bwite, kitari nk’uhagarariye ingabo.

Icyo gihe yagize ati “Ndinginga abavandimwe banjye bo mu gisirikare cya Tigray ko batega amatwi amagambo ya Perezida Museveni. Ndababaye kimwe nka mwe kandi ndabashyigikiye ku bw’impamvu yanyu. Abo bahohotera bakanica abakobwa bo muri Tigray b’avandimwe bagomba guhanwa!”

Mbere y’uko atangira urwo rugendo, Lt Gen Kainerugaba kuri  twitter yagize ati “Gukomera kwa Afurika y’Iburasirazuba gushingiye ku bihugu bibiri…Ethiopia na Uganda. Umugezi wa Nile uhera muri ibi bihugu bya Afurika. Ngiye muri Ethiopia kugerageza no kuzana imyumvire imwe hagati yacu. Yesu Kristo abane natwe!”

Gen Kainerugaa ashyize imbaraga cyane muri diporomasi n’ibindi bihugu. Uyu mugabo ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gutuma umubano w’u Rwanda na Uganda wongera kuba nta makemwa.

Muri Gicurasi uyu mwaka nabwo yagiriye urugendo muri Kenya, aganira na Perezida Uhuru Kenyatta.

Mu byo baganiriye ni uko harebwa uko ibihugu byombi ndetse n’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba amahoro yakwimakazwa. Ikindi ni uko baganiriye uko muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo hagarurwa amahoro.

Ubwo Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yageraga ku kibug cy’indege muri Ethiopia

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

  1. Akavuyo kaba mu bihugu byacu gateye ishozi pe! Tekereza Minisitiri w’ububanyi n’amahanga aherekeza umusilikari w’igihugu cye aho uwo musilikari ariwe umuherekeza! Biteye isoni n’shozi! Naho ingendo za Muhoozi zo icyo zizabyara tuzagifatisha abili. Ngo yatangiye “Rudahirwa Operation”izanamugeza kumwanya azasimbura ho se. Tubitege amaso!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button