Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Rugby (RRF), ryungutse abandi banyamuryango bashya batatu.
Ku wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022, ahasanzwe hakorera Croix Rouge y’u Rwanda, hateraniye Inama y’Inteko Rusange yahuje abanyamuryango 15 b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Rugby (RRF).
Ni inama yize ku ngingo zirimo itangira rya shampiyona ya 2022/2023, kugezwaho raporo y’umwaka wa 2021 no kwakira abanyamuryango bashya.
Iyi nama yayobowe na Perezida wa RRF, Kamanda Tharcisse, yabwiye abanyamuryango ko iri shyirahamwe rigiye kubaka ikibuga kigezweho mu bikinirwaho umukino wa Rugby.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo bitandukanye, RRF ibifashijwemo n’umufatanyabikorwa, Penguin, hasinywe amasezerano afite agaciro ka miliyoni 69 Frw azaherwaho hubakwa ikibuga.
Mu gusoza iyi nama, abanyamuryango bashya batatu ni bo bakiriwe, aba barimo Ruhango Women Rugby Club, UR Rwamagana (abakobwa n’abahungu) na UR Nyagatare (abakobwa n’abahungu).
Umunyamabanga w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Rugby, Bwana Uwitonze Félix, ubwo yagezaga ku banyamuryango imyanzuro y’inama iheruka, yababwiye ko icyo iri Shyirahamwe ryishimira harimo ko kuva mu mwaka 2019 ryabonye Ubuzima gatozi butangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).
Iyi myanzuro yose, abanyamuryango bayemeje ku bwiganze.
Mu bikorwa biteganywa mu mwaka w’imikino 2022/2023, harimo amarushanwa Nyafurika u Rwanda ruzitabira muri Kamena mu bahungu n’abakobwa. Hari kandi amahugurwa y’ubuvuzi bw’ibanze mu mukino wa Rugby.
Mu mwaka utaha kandi, harateganywa amahugurwa yo kongerera imbaraga abakinnyi n’uburyo bwo kwiyitaho.
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere 15s izakinwa mu Ugushyingo, Icyiciro cya Kabiri izakinwa mu Ukwira, mu gihe kandi hazakinwa shampiyona y’amashuri.
Muri uyu mwaka w’imikino 2022/2023 kandi, hazakinwa irushanwa ry’amakipe atandatu bakina 15.
Hazahugurwa kandi abakinnyi bakiri bato batarengeje imyaka 14 [U14] ku bijyanye na Tag Rugby.
Harateganywa kandi amahugurwa y’abanyamakuru bo mu gice cy’imikino ku bijyanye n’amategeko y’umukino wa Rugby.
Amarushanwa mpuzamahanga n’ay’imbere mu Gihugu ikipe zirimo iy’Igihugu zizitabira.
Mbere yo kwemeza aba banyamuryango bashya, buri umwe yabanzaga kwerekana ko yujuje ibisabwa birimo icyemezo cy’ubuzima gatozi no kuba bitabira ibikorwa birimo amarushanwa.
UMUSEKE.RW