Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zagiye kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO, kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kanama 2022, zatangiye kuva muri umwe mu mijyi ikomeye mu gihugu nyuma y’imyigaragambyo yamagana izi ngabo.
Abanye-Congo bashinja MONUSCO kudatanga umusaruro muri iki gihugu aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje kuvuka ari myinshi no guhungabanya umutekano w’igihugu.
Agace bivugwa ko izi ngabo zaretse gukoreramo ubutumwa bwazo ni Butembo, umujyi w’ubucuruzi utuwe n’abagera hafi kuri miliyoni.
Ni hamwe mu habereye imyigaragambyo ndetse yaje kugwamo abaturage, ingabo za MONUSCO n’abapolisi b’umuryango w’Abibumbye.
Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen. Constant Ndima yatangaje ko izi ngabo ndetse n’abakozi ba MONUSCO babarirwa 100 bari i Butembo bimutse ndetse hari kurebwa uko ibikoresho byabo na byo byose byakwimurwa.
Umuvugizi wa MONUSCO muri ubwo butumwa bwo kugarura amahoro, Ndeye KhadyLo, we yatangaje ko nta gahunda yo kurekura burundu aho hantu ndetse ko ari iby’igihe gito.
Yagize ati “MONUSCO ntabwo izava i Butembo. Nyuma yo kubisuzuma neza n’abayobozi b’ibanze ndetse n’abayobozi bakuru b’igihugu, twafashe icyemezo cyo kwimurira ubutumwa ahandi by’igihe gito, abantu bayo (MONUSCO) bakajya hanze ya Butembo. Ntihigeze hatangazwa igihe bashobora kugarukira.
Kuva muri Nyakanga uyu mwaka abanye-Congo bigaragambije bamagana Monusco basaba ko izi ngabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zibavira mu gihugu kuko nta musaruro zatanze mu gihe cy’imyaka 20 zimaze ziri mu gihugu.
Abasivile 56, abapolsi babiri n’umusirikare umwe ba MONUSCO batangajwe ko bapfiriye mu mvururu zirimo imyigaragambyo n’ubusahuzi byo kwamagana izi ngabo za Loni muri Congo.
Ingabo za MONUSCO zifite inshingano zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo.
Buri mwaka MONUSCO itangwaho ingengo y’Imari ya miliyari 1 y’amadolari ya America. Ni bwo butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye buhenze kurusha ubundi ku Isi.
Mu 2015 byavugwaga ko bafite abasirikare 19 815. Muri 2021 mu nama y’akanama ka Loni gashinzwe amahoro yabaye mu kuboza 2021, uyu mubare wagejejwe ku ngabo 14 200.
IVOMO: Reuters
UMUSEKE.RW