Bamwe mu basi gajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Jali, Akagari ka Muko, Umudugudu w’Agahinga, mu Karere ka Gasabo, barasaba ko ubuyobozi bwagira icyo bukora mu maguru mashya kuko bamwe mu bana babo batakiri mu ishuri, abandi biga nabi ahanini kubera amikoro macye ndetse n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.
Nyirambarushimana Sifa, ni umwe mu basigajwe inyuma n’amateka mu Murenge wa Jali, avuga ko imibereho ye imeze nabi. Ngo mbere y’uko batuzwa mu Murenge wa Jali, bari batuye muri Kimironko mu Karere ka Gasabo.
Uyu atangaza ko usibye kuba icyorezo cya COVID-19 cyarabasonze, kubera kubura amasoko y’ibibumbano bakoraga ndetse no kuba batakibona ibumba, bigatuma abana bata ishuri abandi bakajya mu muhanda, imibereho yabo imeze nabi bitewe naho batujwe no kutagira uburenganzira ku mazu batujwemo kuko nta cyangombwa bahawe mu myaka 11 bamazeyo.
Uyu mubyeyi avuga ko kugira ngo babashe kubona ifunguro ndetse n’ibindi bakenera, bafashwa n’imirimo ya VUP.
Yagize ati “Ikibazo dufite abasigajwe inyuma n’amateka, ni abana bacu batiga. Imibereho yacu twayikuraga mu kubumba, none ntitubona ibumba, ni ukwicara tugategereza igihe VUP iziye.”
Undi na we witwa Karemera Ephrem yavuze ko bishimira kuba Umukuru w’Igihugu yarabatuje mu Mudugudu ariko kubera icyorezo cya COVID-19 cyabagizeho ingaruka zitandukanye zirimo no kuba abana babo baracikirije abandi bagasubira mu muhanda.
Yagize ati “Turashima icyo umusaza yadukoreye [avuga Perezida wa Repubulika, Paul Kagame], yatuvanye mu bukode, atwubakira amazu meza pe. Ubuyobozi bwiza twarabushimye cyane.”
Yakomeje ati “Mu by’ukuri aho icyorezo cyaziye, umuntu uwo ari we wese, cyamugizeho ingaruka, habayeho izo nzitizi zo kwiga nabi, dusanzwe tunafite imibereho idashimishije, bituma tuboneraho urwaho rwo gusibisha abana, bakiga nabi, uwakabaye yiga kabiri akiga rimwe.’’
Akomeza avuga ko ubusanzwe ku kigo barya, bamara kurya bagasubira mu masomo, ariko kuko bamwe nta mafaranga baba batanze, umwana ariga yamara kwiga isomo rimwe akitahira. Ngo iyo agize icyo asanga mu rugo cyo kurya arakihasanga, atakibona akiyicarira agatuza.
Uyu mugabo avuga ko afite umuryango w’abantu icyenda ariko bamwe bahisemo kujya mu Mujyi wa Kigali kwishakishiriza kubera imibereho mibi.
Mu gihirahiro…
UMUSEKE wagerageje kuvugisha Akarere ka Gasabo kugira ngo umenye niba hari icyo baza gukora ku mibereho yabo, ariko inshuro zose ntacyo byatanze kuko umuyobozi w’Akarere, Umwari Pauline ntiyafashe telefoni ndetse n’ubutumwa yandikiwe ntiyabusubiza.
Gusa kuri twitter, Umurenge wa Jali wabwiye UMUSEKE ko “Aba baturage bafashwa binyuze mu mishanga nka VUP, Classic na expended PW (imirimo rusange y’igihe gito, Ndlr) Aba mbere banahangiwe koperative ikora ubukorikori.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Ababumbyi mu Rwanda (COPORWA), Bavakure Vincent, yizeza ko ibi bibazo bagiye kubikurikirana no kubakorera ubuvugizi.
Yagize ati “COPORWA icyo ikora muri iyi minsi ni ukuvugana n’ubuyobozi. Ni byiza ko mutumenyesheje, tugiye kubikurikirana. Ndaza kubwira umuntu uduhagarariye muri biriya bice, ababwire bibe bihanganye, ko atari bo bonyine kuko umuntu n’iyo utanamuhumuriza burya ariheba.”
COPORWA ivuga ko abenshi benshi mu banyeshuri bacikirije ishuri byagiye biterwa n’inzara.
Imibare igaragarazwa na COPORWA ivuga ko abasigajwe inyuma n’amateka bose mu gihugu ari 36 073. Muri aba, abari mu mashuri abanza bangana na 3 015.
Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza ko mu mwaka wa 2022, mu bana basaga 2 500 bo mu mashuri abanza bataye ishuri, hagaruwe abagera ku 1 900.
Ni mu gihe mu mashuri yisumbuye mu bagera kuri 800 bari barataye ishuri, 700 muri bo barigarutsemo.
Kigali: Abasigajwe inyuma n’amateka bariho mu buzima bushaririye
TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW
Abanyarwanda bakunda guca ku ruhande aho kuvuga ibintu uko biri. Igihe cyose utavuze ikibazo uko kiri, kugikemura bizagorana! Abo twita “abaasigajwinyuma n’amateka” – basaba kugumana izina lyabo ly’abatwa – bagiraga umwuga ubatunga. Bagiraga imico yihariye. Ibyo byose kubibavanaho ku gitugu mu kanya gato nk’ako guhumbya, ni ikosa lyakozwe na Leta. Mbwira umuntu wakoze umwuga wo kubumba ukamuvana hafi y’aho yavanaga ibumba ngo ugiye kumutuza mu mudugudu, niba azabasha kwiyumva mu buzima bushya! Niyo mpamvu bavuga mu mayeli bati: Inzu nziza baduhaye ntiziribwa! Abavuze hano hejuru, barabaza Leta niba izi aho bimuriwe yuko abana batorongeye. Bivuzeko mu kinyabupfura cyiza, bibutsa Leta ko ibyo yabahaye atari byo baribakeneye. Bati COVId niyo nyirabayazana! Kuki batafashijwe kandi twarabonye inkunga zihagije? Muri make: aba baturage baragaye uwabashyize mu kaga ariko bakabikora mu kinyarwanda gihanitse!