Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yafatanyije na Koperative y’abahinzi mu gikorwa cyo gusogongera kawa, abasaba ko bahinga nyinshi ishingiye ku bukerarugendo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki ya 18/08/2022 nibwo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yasuye abahinzi bibumbiye muri Koperative ‘Abateraninkunga ba Sholi’ abasaba guhinga bagamije kureshya abashoramari.
Aho aba baturage bakorera ubuhinzi bwa kawa, mu Murenge wa Cyeza mu bice by’icyaro umuriro w’amashanyarazi nturahagera.
Kayitesi avuga ko nubwo ari mu bice by’icyaro bitakomye mu nkokora ibikorwa by’ubuhinzi bwa kawa kuko uko umwaka utashye iyi Koperative igenda ibona ibikombe bitandukanye kubera ubwiza bwa kawa no guteza imbere abanyamuryango bayo.
Kayitesi yabwiye UMUSEKE ko aba bahinzi bakwiriye guhindura icyerekezo bagahinga bagamije kureshya ishoramari ku buryo igihingwa cya kawa muri aka gace kizaba icy’ubukerarugendo.
Yagize ati: “Twifuza ko bagura ubuso bahingaho kugira ngo abashaka kugura kawa bakazajya bayisanga hano bikaba kandi n’ubuhinzi bushingiye ku bukerarugendo bubinjiriza amadevize menshi.”
Guverineri Kayitesi yabasabye mbere y’uko babuhindura ubukerarugendo bagomba kurushaho gusazura ibiti byashaje no kumenya kuyisasira neza.
Ati: “Naje kureba niba abanyamuryango ba Koperative bose bayibonamo, kuko hari aho usanga umutungo munini wa zimwe muri Koperative wihariwe na komite Nyobozi gusa.”
Uyu Muyobozi avuga ko yasanze imikorere y’iyi Koperative imeze neza asaba abahinzi bose gukomeza kunoza ibyo bakora inyungu babona bakajya bazisaranganya ku buryo bungana.
Kayitesi yanabasabye ko umubare w’urubyiruko ruhinga kawa ndetse n’abagore warushaho kuba mwinshi.
Ati: “Bari mu murongo mwiza umubare w’abagore bahinga kawa utangiye kwiyongera, twifuza ko n’uwo urubyiruko uzamuka abawukora bakaba benshi.”
Umucungamutungo wa Koperative Abateraninkunga ba Sholi Nshimiye Aimable avuga ko abahinzi basubizwamo intege no kubona Abayobozi babasuye bakabagira inama y’ibyo bagomba kunoza.
Nshimiye yavuze ko iyo bakurikije inama bagirwa, aribyo bibahesha imbaraga zo kubona ibikombe bagahora baza ku myanya y’imbere mu Gihugu ndetse no hanze yacyo.
Ati: “Tugiye kwagura ubuso duhingaho, ibi kandi bizatuma abo twayishyiraga bajya kuyigura bagomba kujya bayisanga hano kuri Koperative noneho.”
Uyu mucungamutungo avuga ko abahinzi basezeranyije Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ko bagiye kongera ubwinshi n’ubwiza bya kawa.
Mu mwaka wa 2020 iyi Koperative y’abahinzi ba Kawa yaje ku mwanya wa mbere mu Gihugu, ifata umwanya wa 3 mu marushanwa y’ubwiza bwa kawa y”Ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’iburasirazuba (EAC).
Ku munsi mpuzamahanga w’amakoperative wizihijwe taliki ya 02 Nyakanga, 2022 wabereye mu Karere ka Muhanga, iyi Koperative yahize izindi iza ku mwanya wa mbere mu Miyoborere n’Iterambere ry’abanyamuryango.
Koperative ifite ibiti bya kawa bigera kuri 554,000 bihinze ku buso busaga hegitari 221,6.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.