AfurikaAmahangaInkuru Nyamukuru

Tshisekedi wasuwe na Perezida Samia Suluhu, yegetse ibibazo by’igihugu cye ku Rwanda

*Ibibazo bya Congo byegetswe ku Rwanda

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, kuva kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kanama 2022, yagiriye   urugendo rw’akazi rw’umunsi umwe  muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yagiranye  ibiganiro  na mugenzi we  Perezida  Felix Tsisekedi.

Perezida  Felix Tsisekedi ubwo yakiraga Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania

Yanitabiriye inama y’abagize umuryango ugamije guteza imbere ubukungu bw’ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo, SADC, yasoje imirimo yayo ikaba yabaga ku nshuro ya 42.

Ni ubutumire yahawe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Perezida Samia  yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu.

Abaperezida bombi bagiranye ibiganiro imbonankubone (bitari mu muhezo), baganira ku ngingo zitandukanye zireba ibihugu byombi.

Samia wabanje kwitabira  inama ya SADC, yatangiye kuva ku wa 17 Kanama 2022, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama,  yahamagariye abagize uyu muryango kwita cyane ku mibereho y’abaturage hibandwa mu kwihaza mu birirwa.

Ikindi ni uko muri iyi nama yahamagariye ibihugu kurushaho kwimakaza  ihame ry’uburinganire nk’uko ibiro by’umukuru byabitangaje.

Tanzania mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, imyanya myinshi mu nzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, ububanyin’amahanga, ubukerarugendo no mu nzego z’ubuzima ndetse no mu inteko Ishingamategeko zirimo abagore.

Perezida Samia kandi yagejeje icyifuzo ku bagize  umuryango wa SADC  ko igiswahili cyakoreshwa cyane  mu bihugu.

Samia Suluhu Hassan yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe muri Tanzania

 

Ibibazo bya Congo byegetswe ku Rwanda

Ku kibazo cy’umutekano mu Karere, Perezida Felix Tsisekedi yavuze ko kuva ageze ku butegetsi yagerageje ko yakubaka amahoro no guturana neza n’abaturanyi.

Ati “Ubu nishimiye kuvuga ko nasuye ibihugu 9 bituranye na Congo kandi nkababwira imishinga ishobora kudufasha twese mu iterambere.”

Yavuze ko ingabo z’Akarere zizajya kugarura amahoro nta gihe nta rengwa zifite, kuko ngo Abagaba Bakuru b’ingabo bamaze guhura. Gusa yemeje ko bamwe batangiye gufata ibirindiro nk’ingabo z’u Burundi mu ntangiriro z’iki Cyumweru zagiye muri Congo.

Felix Tsisekedi yemeza ko inzobere ari zo zishobora kumenya igihe imyiteguro ya nyuma y’izo ngabo izaba yarangiye, ariko ngo gahunda yo iri mu nzira nziza.

Mu ijambo yabwiye Abanyamakuru ari kumwe na Perezida Suluhu, Felix Tsisekedi yashinje u Rwanda “kumuteza ikibazo rwanyuzemo”.

Ati “Dufite inshingano yo kugarura amahoro, si uguca hejuru ikibazo ko ari bwo twagarura amahoro, murabyumva ko ni jye wa mbere byagiraho ingaruka kuko, sinyuzwe n’uburyo Repubulika ya Demokarasi ya congo, igihugu cyange kiri kubaho ubu bitewe n’umuturanyi wacu u Rwanda, niba naruvuga nyamara na rwo rwabaye muri ibi bibazo ariko uyu munsi ni rwo rudeteza ibibazo. Tugomga kubivuga ku mugaragaro.”

Yavuze ko amahoro agomba kugaruka kugira ngo agere ku murongo w’intego yiyemeje kugeraho.

U Rwanda ruvugwa mu bibazo bya Congo rwo rwakomeje kubihakana rugaragaza ko iki gihugu kiri mu binini muri Africa gikwiye gukemura ibibazo byacyo mu mizi aho kubishyiramo abaturanyi “mu byo rwita kurangaza amahanga.”

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 11

  1. Congo ikwiye gukora ubushakashatsi ikirukana interahamwe ikareka kwiraza i Nyanza kuko kudutera ubwoba ntibishoboka niyo yana SADC ntabwo yadutsinda kuko ntacyo yaba irwanira kandi ntampamvu yo kurwana ngo murashyugikira interahamwe.

      1. Ariko Cyisekedi niba akunze interahamwe nazijyane muri Kasayi areke Kivubigire amahoro n’u. RwNda nta kibazo bazongera kugirana.
        Naho M23 yo irarwanira uburenganzira bwabo.

  2. @Jimmy , Menya ko M23 igizwe n’umubare munini w’abatutsi, abuzuye mu nkambi mu Rwanda abambere bahinjiye muli 1995 interahamwe na FAR zarabamenesheje. Kuba nubu rero iyo wumva bavuga ngo ” tunapigana na watusi wanyarwanda M23 ” wumvamo iki?
    Najye interahamwe zambuka zadusanze Zaïre bambonye barabwirana bati ” Yewe nti mwari muzi ko inyenzi mwazirangije, dore ahubwo zuzuye aho mwahungiye” Ibi narabyiyumviye ubwanjye mu kwezi kwa 9 1994. Twahise duhunga ( icyo gihe mu Rwanda babyitaga gutahuka ariko twe twari duhunze kuko ntawifuzaga kuza mu Rwanda kuko twiyumvaga nkaba Zaïrois), nyuma nibwo batangiye kwica abatutsi , kunyaga nandi mabi menshi.
    Rero urumva ko interahamwe na FAR kongeraho ingengabitekerezo yo kwanga umututsi sinzi aho uhera uvugira FDLR ko yo itaba arumwanzi.

  3. Gutera Kongo muri 1996 byagize ingaruka igaragara: Abanyarwanda batuye muri Kongo baranzwe! Ikibazi nuko Urwanda ruhakana ku mugaragaro ariko rukanirega ku mugaragaro. Umujenerali yarivugiye ati dukoresha RWANDAIR tukarwanira hariya hakulya maze tukagaruka tubyina intsinzi! Hari umukuriye nawe wunze mu lye ati ntizirirwa dusaba uruhushya rwo kubatera! Iby’interahamwe byo bisa n’indilimbo ishaje yuko Gen Kabarebe yatwemeje ko nta mbaraga bagifite, batamara isaha ku butaka bw’Urwanda. Za Sokola zahaye Urwanda rugali ngo batsembe FDLR, kuki batayitsembye? Njye mfite ikibazo kimwe: Kuki ku bihugu cyenda bituranye na Kongo, Urwanda rwonyine nirwo rutungwa agatoki?

    1. NDENGEJEHO ngushubije, ni uko muri ibyo bihugu 9 uvuga, nta na kimwe gifite umutwe w’ITERABWOBA uba mu mashyamba ya DRC, UKORANA KU MUGARAGARO NA LETA ya CONGO.
      FDRL yasize ikoze jenoside yakorewe abatutsi ikorana n’ingabo za DRC. Niba hari icyo uzi uretse u RWANDA ukimbwire.

      1. Umusubije neza.
        Hari impamvu ikomeye kandi ishingiye kuhahise ha DRC n’u Rwanda.
        Igihe cyose FDLR yafashwa na Congo mu kwica abanyarwanda ni urucabana kuko ntabwo turi insina ngufi.

    2. Bonne iterabwoba rikorwa n’ingoma ya agatsiko yavuye muri uganda ibyo mwakora byose ibintu bizahinduka mwategetse imyaka magana ane mwica muhekwa munyaga siko bizahora ibintu bizahinduka mu rwanda naho fdlr igihe mwayirwanyirije ko mutayimazeho

  4. Nihahandi ntacyo bazageraho kuko amaraso y’inzirakarengane abajojoba kuntoki izonterahamwe nabazishyigikiye ntacyo bazajyeraho kuko burya si buno batema umuntu yateze amaboko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button