Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rose Mary yabwiye abasaga 1000 bibumbiye mu Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika ku rwego rw’Igihugu ko badakwiriye kuba indorerezi mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda Leta ushyize imbere.
Forumu y’Urubyiruko Gatolika mu Rwanda y’iminsi 5 iri kubera mu Karere ka Muhanga. Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rose Mary wari umushyitsi mukuru hamwe n’abandi banyacyubahiro, yabwiye Urubyiruko ko rugomba kwirinda kuba indorerezi mu kwamagana ikibi kubera ko iyo batacyirinze cyangwa ngo bakirinde bagenzi babo iyo kibayeho kigira ingaruka mbi muri Sosiyete batuyemo.
Mbabazi yavuze ko hari bamwe mu rubyiruko bigira bantibindeba, bakishora mu biyobyabwenge, ubusinzi n’izindi ngeso mbi zibangiriza ubuzima.
Yagize ati: “Ubuzima dufite niyo mpano Imana yaduhaye tubukoresha iki?”
Uyu Muyobozi yavuze ko hari bamwe batabwitaho ndetse ntibite no ku buzima bw’abandi.
Ati: “Ni mukomeza kurebera ikibi muzasanga kibaye kuri bashiki banyu baterwa inda zitateguwe nimwe kizaba kigezeho.”
Yabasabye ko Iri huriro bqgomba kurivanamo amasomo n’ubumenyi bwo guhangana n’izo ngeso mbi.
Yabibukije kwirinda gukoresha nabi ikoranabuhanga ahubwo bakayungurura ibyo barisangamo bitabubaka, bagakuramo ibibafitiye akamaro ubwabo n’igihugu muri rusange.
Yagize ati: “Ibibonetse byose mwe kubimira bunguri ndabasaba gukunda Imana, mukunde Igihugu mucyifurize ibyiza.”
Mpinganzima Divine umwe mu rubyiruko yabwiye UMUSEKE ko bagiye gushyira mu bikorwa impanuro bahawe ariko ko ubutumwa bwatanzwe biisaba ko buri wese abanza kwisuzuma akareba indangagaciro atuzuza.
Ati: “Uyu ni umwanya wo kwibaza ngo ese izo ndangagaciro turazifite? Utazifite yagera ku rwego rwo kuba Umuyobozi ate?”
Antoine Cardinal Kambanda avuga ko YEZU abakunda kandi akomeye ku buzima bwabo bityo ko bakwiriye kubwitaho kurushaho, bubaha Imana n’abantu.
Ati: “Mufite byinshi bishaka kubicira ubuzima, harimo ababashuka, bifuza kubwangiza harimo ibiyobyabwenge bitoroheye bamwe muri bagenzi banyu hakaba n’abadafite akazi abo bose ndababwira ko YEZU abakunda ntabwo yakwemera ko mupfa.”
Yabasabye gukomeza kumwizera ibihe byose kandi bafite umutima w’impuhwe no gufasha abanyantegenkeya.
Iri huriro ry’Urubyiruko Gatolika mu Rwanda ryatangiye mu mwaka wa 20022, mu myaka yagiye ikurikiraho ryahuzaga urubyiruko rwinshi ruruta kure abaryitabiriye uyu munsi, bitewe n’icyorezo cya COVID 19 uyu mubare ukaba wagabanutse kugera ku bantu basaga 1000.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.