ImikinoInkuru Nyamukuru

Rayon Sports yinjije rutahizamu ukomoka muri Mali n’umunyezamu wakiniraga Yanga SC

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi babiri, umwe ukomoka muri Mali n’undi ukina mu izamu ukomoka muri Tanzania.

Ramadhani Kabwili imyirondoroye kuri Internet igaragaza ko afite imyaka 21

Mu masaha y’ijoro ku wa Gatatu nibwo Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije umukinnyi Boubacar Traore ukomoka muri Mali.

Boubacar Traore ni rutahizamu wakiniye amakipe arimo Adana Demirspor yo muri Turukiya, na FC Zimbru Chișinău yo mu gihugu cy’I Burayi bw’Iburasirazuba kitwa Moldova.

Rayon Sports yamuhaye amasezerano yo kuyikinira umwaka umwe.

Iyi kipe ikomoka i Nyanza yanasinyishije umunyezamu witwa Ramadhan Kabwili imukuye muri Yanga SC, na we yasinyishijwe umwaka umwe.

Ramadhani Kabwili imyirondoroye kuri Internet igaragaza ko afite imyaka 21, akaba yaravutse tariki 11 Ukuboza, 2000. Yavukiye mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Umukinnyi Boubacar Traore ukomoka muri Mali ubu ni uwa Rayon Sports

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button