Imikino

Ferwafa yatangaje igihe Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri izatangirira

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryatangaje ko shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri izakinwa guhera mu kwezi kwa Cumi uyu mwaka.

Icyiciro cya Kabiri kizatangira mu Ukwakira

Mu gihe habura amasaha make gusa ngo shampiyona y’Icyiciro cya Mbere itangire, hamaze no gutangazwa igihe iy’Icyiciro cya Kabiri izatangirira ndetse amakipe amwe azayikina yatangiye imyitozo.

Aganira na UMUSEKE, umuvugizi wungirije mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, Jules Karangwa, yemeje ko shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri izakinwa mu Ukwakira.

Ati “Hari ibikiri kunozwa neza ariko shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri izatangira mu kwezi kwa Cumi hagati. Andi makuru kuri yo tuzagenda tuyabaha uko iminsi yicuma.”

Ikipe ya Sunrise FC ni yo yegukanye igikombe cy’umwaka w’imikino ushize mu Cyiciro cya Kabiri, ihita inazamukana na Rwamagana City yari yageze ku mukino wa nyuma.

Amwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kuzavamo izizazamuka mu Cyiciro cya Mbere uyu mwaka, ni AS Muhanga yagaruye Mbarushimana Abdou, Gicumbi FC itozwa na Banamwana Camarade, Amagaju FC na Vision FC itozwa na Muvunyi Félix uzwi nka Fils.

AS Muhanga yahozemo bamwe babonye andi makipe, irahabwa amahirwe yo kugaruka mu Cyiciro cya Mbere

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button