Kampani y’Abashinwa yitwa Anjia prefabricated Construction Ltd yubakaga uruganda rutunganya sima, yemereye abatuye mu Mudugudu wa Munyinya kububakira imihanda ku buntu.
Ni imihanda ifite ibirometero hafi bibiri (Km2), abahatuye babwiye UMUSEKE ko imihanda isanzwe yari imaze kwangirika ikagora abatwaye ibinyabiziga kuyikoresha baba abataha cyangwa abasohoka muri uwo Mudugudu.
Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric avuga ko bagiranye ibiganiro n’abakorera iyi Kampani babemerera gushyiramo imashini zo gutunganya iyo mihanda, no kuyitsindagira ku buntu.
Ati: “Abahatuye na bo bemeye gutanga umusanzu wo kubaka za rigole, kandi ni igikorwa bashima.”
Bizimana yavuze ko bazakomeza kuganiriza n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo aho kaburimbo itaragera, imihanda y’ibitaka iganayo bayikore muri ubu buryo kuko ingengo y’Imali y’Akarere yo gukora no gutunganya imihanda idahagije.
Ati: “Turifuza ko mu Mudugudu wa Kabeza n’ikindi gice cyo mu Mudugudu wa Munyinya byakorwa mu gihe cya vuba.”
Binyenzi Shadrack ukuriye Komite ishinzwe ubukungu muri uwo Mudugudu, avuga ko biteguye gutanga ikiguzi cyose imiferegi itwara amazi izuzura itwaye.
Binyenzi avuga ko imihanda yinjira muri uyu Mudugudu yari imaze kuzuramo ibyobo biterwa n’amazi y’imvura ndetse n’ava ku mabati y’amashuri aherereye haruguru y’Umudugudu.
Ati: “Ni amahirwe tugize yo kubana abashoramari badukorera imihanda ku buntu.”
Mu masezerano Kampani ya Anjia prefabricated Construction Ltd yagiranye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, yerekana ko iyi mihanda izuzura itwaye miliyoni 25Frw.
Iyi Kampani y’Abashinwa yatangiye kubaka uruganda rutunganya sima mu cyanya cy’inganda giherereye mu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye.
Uruganda ruzaha akazi Abanyarwanda bagera ku 1200, rukazuzura mu kwezi kwa Gashyantare 2023 rutwaye miliyoni 100 z’amadolari (arasaga miliyari 100Frw) nibura ruzajya rusohora toni miliyoni z’imifuka ya sima ku mwaka.
MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Muhanga.
Ntagihe Railla Odinga, adateza ibibazo, si ubwambege hi yamamaea acatsindwa agateza ibibazo, Rero narekeraho kuvangira Ruto
..