Murwanashyaka Charles wari umaze igihe gito afunguwe kubera kunywa urumogi yishe umugore babyaranye umwana umwe amuziza ko yari aje kumwaka amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituweli).
Iri sanganya ryabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Kanama 2022 ahagana saa mbili n’igice z’ijoro, mu Mudugudu wa Ruhamagariro, Akagari ka Gafunzo, Umurenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango.
Ubwo Yankurije Vestine w’imyaka 26 y’amavuko yari agiye kureba Murwanashyaka babyaranye umwana umwe ngo amuhe amafaranga ya Mituweli, nibwo yishwe n’uyu mugabo amutemesheje umuhoro.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yahamirije UMUSEKE iyi nkuru, avuga ko bari baratandukanye ariko umugore yaje kumwaka amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.
Ati “Nibyo, ejo nka saa mbili n’igice (20:30pm) uwitwa Murwanashyaka Charles yishe umugore we bari batarasezeranye kandi ntibanabanaga, byabaye ubwo umugore yari aje kumwaka amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.”
Habarurema Valens yakomeje avuga ko Murwanashyaka Charles yari asanzwe yitwara nabi kuko yari amaze iminsi mike afunguwe nyuma yo gufungirwa gukoresha urumogi.
Yagize ati “Umugabo asanzwe yitwara nabi kuko yari amaze iminsi afunguwe nyuma yo gufungwa imyaka 5 kubera gukoresha urumogi, ntibabanaga kubera amakimbirane.”
Meya Habarurema yongeye kwibutsa abaturwanda ko bakwiye kwirinda amakimbirane n’imyitwarire iyatiza umurindi nk’ubusinzi, ibi bikajyana no gutangira amakuru ku gihe mu gihe hari ibitagenda neza kandi aba bana batarasezeranye bagafata icyemezo cyo kubana mu buryo bwemewe n’amategeko.
Aba bombi bari birirwanye ku gasanteri basangira inzoga ku buryo ngo nta wari gukeka ko havuka ikibazo cyo kuvutsa undi ubuzima.
Nyakwigendera asize umwana umwe yari yarabyaranye n’uyu mugabo.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko yamwishe akoresheje umuhoro, uyu mugabo yahise atabwa muri yombi ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango.
NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW
Ubwicanyi buriho ubu buteye ubwoba nkuyu uretse gupfa ntakindi kimukwiye ababantu mpora nsabo ko bajya bamanikwa bibaye kabili gatatu niho bazabonako uwishe adakomeza kujya yumwa ali mumutekano nawe ajye yicwa ntabindi ntibikwiye ko umuntu yica undi ngowe bategereze ko azica abandi buli munsi buli munsi niko haba hishwe umuntu
Leta niyo ishyigikira ubwicanyi yitwaje uburenganzira bwamuntu ngo yakuyeho igihano cyurupfu mugihe abayitegetse kugikuraho bo bagifite