Imikino

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania yasuye AS Kigali WFC

Mbere yo gukina umukino wa Kabiri mu irushanwa ry’abagore rihuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo, CAF Women Champions League, ikipe ya AS Kigali Women Football Club yasuwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen. Charles Karamba, yasabye AS Kigali WFC kuzongera kwimana u Rwanda ku mukino wa Warriors

Ikipe ya AS Kigali WFC ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CAF Women Champions League iri kubera muri Tanzania, yatangiye neza itsinda Fofila ibitego 2-1.

Mu rwego rwo kuyereka ko ishyigikiwe, iyi kipe yasuwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen. Charles Karamba abasaba kongera kwimana u Rwanda nk’uko babikoze ku mukino wa Mbere.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki 16 Kanama, nyuma y’imyitozo itegura umukino wa Warriors Queen FC uzaba ejo ku wa Kane Saa kumi z’amanywa.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button