Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe umusore witwa Tuyisenge n’umukobwa witwa Mukamana bikoreye ibicuruzwa binyuranye bambukije mu buryo butemewe, ndetse bimwe bibujijwe gukoreshwa mu Rwanda.
Amakuru UMUSEKE wahawe n’ubuyobozi bwa Polisi avuga ko abapolisi bamenye mbere amakuru y’uko hari abari bwambutse magendu mu ijoro rya tariki 16 Kanama, 2022.
Mu masaha ya kare mu rukerera kuri uyu wa Kabiri (saa 04h00 a.m), abapolisi bashinzwe kurwanya magendu bakorera i Rubavu, bategereje bariya bantu mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Mbugangali mu Mudugudu w’Akarundo, maze bahagarika abantu bari bikoreye ibicuruzwa binyuranye bya magendu.
Abagera ku 8 batuye imitwaro yabo bafumyamo nk’uko Polisi ibivuga ibyo bari bafite babisiga aho.
Gusa umusore witwa Tuyisenge w’imyaka 29 n’umukobwa witwa Mukamana w’imyaka 28 bafatanywe n’ibyo bari bafite
Polisi ivuga ko bambuwe imyenda ya caguwa ipima Kg 69, udukapu duhahirwamo 3000, amavuta atemewe gukoreshwa mu Rwanda kuko yica uruhu agera ku 1534, imiguro 35 y’inkweto za caguwa n’ibitenge 11 n’ibinyobwa byitwa energy byari bivuye muri DR.Congo.
Polisi ivuga ko nyuma yo kubaza bariya baturage bavuze ko bari bahawe akazi ko kwikorera ibintu babikuye muri Congo bikinjira mu Rwanda binyuze ahitwa Karundo.
Amakuru yaje kumenyekana ko iyo mari yari iy’umwe mu bacuruzi batuye i Rubavu, Polisi ikaba ivuga ko agishakishwa kugira ngo afatwe.
Leta y’u Rwanda ishishikariza abacuruzi kurangura mu nzira zemewe, bakirinda magendu kuko ari icyaha ku bayikora, ndetse uyifatanywe bikamuteza igihombo giturutse ku mande acibwa n’ibihano.
UMUSEKE.RW
Yego ibibazo ni byinshi ariko hari ibyo dushobora guhita dukemura. Leta ikwiye kuva ku izima kuri politiki zitatanze umusaruro ushimishije. Nka politiki y’ubuhinzi yarakwamye ku bulyo bugaragarira buri wese. Ibyo guhinga igihinga kimwe, ibyo kwambura abaturage ubutaka, iby’amakoperative atagira umumaro, byose byateye igihugu inzara no gusubira inyuma mu kwihaza ku biribwa. Ariko hari ibintu byihutirwa: caguwa yari ikijije benshi. Kuva yavanywaho byagaragaye ko hari benshi bari bayikunze. Kuki itagarurwa ngo rubanda ruhumeke? Mbona ko Leta ikwiye kwumva rubanda nah’ubundi, ibintu bizagera aho bisandara, rubanda ijye mu mihanda!