Ubwo herekanwaga impano z’urubyiruko mu Ntara y’Iburasirazuba umukobwa yatunguranye aseruka imbere y’akanama nkemuramoaka yambaye ikanzu ikoze mu mashara (Amakoma y’insina yumye) nk’umunyamideli.
Igihingwa cy’insina kuva na kera mu muco nyarwanda ni kimwe mu bikomokaho ibitunga benshi, bagikesha ibyo kurya nk’abakunda inyamunyo, injagi, inshakara n’andi mazina baha igitoki cyo kurya.
Ibi biba agatangaza ku bakunda agasembuye ka Kinyarwanda cyangwa se Urwagwa kuko barushimiye guhuza imiryango, usaba umugeni yitwazaga ikibindi cyarwo ndetse inshuti yawe yakugenderera ukayiramiza umukuzo (Igicuma) wuzuye akagwa.
Uwavuga ibyiza by’insina ntiyabirondora uko byakabaye kuko wanavuga ko inka n’andi matungo azikesha ibizitunga, uretse ibyo ariko amakoma y’insina uko asaza aruma maze bayashakira amazina bati ni “Amashara” cyangwa “Ibishangara” n’andi mazina bitewe naho uvuka.
Aya mashara uretse kuyacanisha, bakayifashisha batara ibitoki ngo bazenge inzoga nta wari uzi ko yagira akandi kamaro. Gusa ibi byanyomojwe n’umwana w’umukobwa Nyirabyo Fabiola, ubwo yaserukaga imbere y’akanama nkemurampaka mu marushanwa yo kugaragaza impano Art Rwanda Ubuhanzi yambaye umwambaro we yarengejeho ikanzu ikoze mu mashara n’ibirere.
Nyirabyo Fabiola ufite impano yo gukora imideli akora mu bitambaro binyuranye, yatunguranye ubwo yaserukaga mu mwambaro ukoze mu mashara, maze no ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter za Art Rwanda Ubuhanzi bati “Imideli yo mu mashara yatwemeje! … Yaserutse yambaye umwambaro we yawurengejeho amashara hejuru.”
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakaba batangariye agashya k’uyu mwana w’umukonwa watekereje kure akabyaza amashara n’ibirere umwambaro yaserukanye mu marushanwa. Fabiola ni umwe mu banyempano bagaragaje impano zabo mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa Kabiri, tariki 16 Kanama 2022, umuhango wabereye mu Karere ka Kayonza.
Ni amarushanwa arimo ibyamamare nk’Abakemurampaka nka Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman, Mani Martin, Bushayija Pascal n’abandi.
Art Rwanda Ubuhanzi ni amarushanwa azenguraka mu Turere twose tw’igihugu atoranya abanyempano b’urubyiruko, aho abahiga abandi bafashwa kuyishira mu bikorwa ndetse abandi bakerekwa uko bayikomeza. Ni amarushanwa ategurwa ku bufatanye bwa Imbuto Foundation.
Hatoranywa impano mu ngeri zinyuranye harimo gushushanya, imideli, ubugeni, ubwanditsi, kuririmba, ubusizi n’inzindi zinyuranye.
NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW