Aba kandi bahinga imyumbati babanje guca imirwanyasuri barinda ko isuri ibatwara ubutaka bakoresheje ifumbire y’imborera cyane.
Matabaro David ni umwe muri aba bahinzi, avuga ko hari amahugurwa yabanje guhabwa kugira ngo akore ubuhinzi bushingiye ku muco n’ubutangiza urusobe bw’Ibinyabuzima.
Ati “Hari imbuto zasaga n’izacitse kandi zishingiye ku muco tumaze igihe tuzihinga, umurima w’imyumbati duhagazemo murabona ufite itandukaniro n’indi mirima mubona.”
Igiti kimwe cy’imyumbati bagisaruramo ibiro bikabakaba 60. Matabaro avuga ko umushahara abona awuvana mu buhinzi.
Muri ayo matsinda y’abahinzi ahuza Imiryango y’abarokotse n’ifite ababo bagize uruhare muri Jenoside bizamura ubumwe n’ubwiyunge bigishijwe na GER.
Umuyobozi w’Umuryango ushinzwe kubaka amahoro no kurengera ibidukikije mu Rwanda(GER Rwanda) Innocent Musore avuga ko mu Turere uyu muryango ukoreramo hari impinduka nziza byagize ku baturage kubera ko bahinga bakihaza bagasagurira n’amasoko kandi bakabikora bagamije no kurengera urusobe bw’Ibinyabuzima.
Musore yavuze kandi ko ibi bikorwa by’ubuhinzi biherekezwa no kuganira bibafasha kugarura ubumwe mu baturage.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko bugiye gutangiza umurima w’intangaarugero muri buri Mudugudu mu ndimi z’amahanga uzwi nka “Conservation Agriculture.”
Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango Rusiribana Jean Marie, yavuze ko bagiye kwagura iyi gahunda y’ubuhinzi bushingiye ku muco no kurengera urusobe bw’Ibinyabuzima mu Mirenge y’aka Karere butarageramo.
Ati “Abaturage iyo bahuriye mu matsinda nk’aya barasabana bigatuma n’amakimbirane mu Miryango atabaho.”
Umuryango ushinzwe kubaka amahoro no kurengera ibidukikije mu Rwanda, kugeza ubu ukorera mu Karere ka Ruhango, Bugesera na Gasabo, ukaba uhuza amatsinda y’abaturage bagera kuri 300.
Ubuhinzi bwubaha umuco nibwo bwagirira akamaro abaturage. Ntawe utabona ko ifumbire mva ruganda yishe ubutaka ndetse igatera inzara mu gihugu. Umuco wa kinyarwanda wo gushaka ifumbire warafunyanzwe bituma n’ubuhinzi muri rusange buta agaciro. Nkeka rero ibi bizatuma Leta isubira muri politiki y’ubuhinzi maze abaturage bakongera kweza no kwihaza mu biribwa. Ariko kandi, gushaka kubivangamo politiki, ntacyo bifashaho abaturage! Jenoside ije kugira ite mu gihe abaturage bishyize hamwe? Biteye isoni kwumva na za koperative z’amasore n’inkumi batarengeje imyaka 30 bababwira gushyiramo iby’abarakotse n’abagize uruhare muri jenoside! Uretseko ntabyo nabo baba bazi, ariko kandi ntaho biba bihuriye n’amahame ya koperative baba barimo. Bisa no gusasira ubulyo bazacecekeshwa mu gihe ibintu byaba bitagenze neza!