Andi makuruInkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yazamuye mu ntera umujenerali umwe

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu mapeti Brigadier General Eugene Nkubito amuha ipeti rya Major General.

Brigadier General Eugene Nkubito yazamuwe ku ipeti rya Major General

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022.

Iri tangazo rigira riti “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Brigadier General Eugene Nkubito ku ipeti rya Major General.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Iri zamurwa rigomba guhita rikurikizwa.”

Gen Nkubito Eugene wazamuwe mu mapeti, asanzwe ari umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali akaba yaranabaye umuyobozi wazo mu Ntara y’Amajyaruguru.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button