Uwahoze ayobora Rayon Sports mu myaka ishize, Muvunyi Paul, yahamagariye abakunzi b’iyi kipe kugira ubumwe no gufasha ikipe, ahamya ko afitiye icyizere umutoza Haringingo Francis.
Ku wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, mu birori biryohereye ijisho, ikipe ya Rayon Sports yerekanye abakinnyi izakoresha uyu mwaka w’imikino 2022/2023.
Nyuma yo kugura abakinnyi batandukanye bazafasha iyi kipe, abakunzi bayo bakomeje guhamagarirwa kongera kwegera ikipe yabo bakayifasha kugira ngo izabe ishaka kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda [icya shampiyona n’icy’Amahoro].
Muvunyi Paul wayoboye Rayon Sports kuva mu 2017 kugeza mu 2019, ari mu bahamagariye abakunzi b’iyi kipe kugaruka kunga ubumwe bwabo kugira ngo bafatane urunana rwo kubaka ikipe yabo.
Uyu mugabo wayoboye iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, aganira n’abakunzi bayo mu rubuga bahuriramo bagatangiramo ibitekerezo, yavuze ko we afitiye icyizere abatoza b’iyi kipe.
Ati “Ubu turatahiriza umugozi umwe. Abafana, ubuyobozi, staff. N’ukuri twese dukumbuye biriya birori ntawe uhejwe dushyire hamwe byose birashoboka.”
Yongeyeho ati “Dufite ikipe nziza, abatoza, imyitozo. Bizatanga umusaruro mu Gihugu no hanze yacyo.”
Impamvu yo guhamagarira abakunzi ba Rayon Sports gushyira hamwe, ije nyuma y’uko iyi kipe ivuzwemo gutatana kw’abakunzi bayo byatewe no kuba bamwe bataremeraga ubuyobozi bwasimbuye Muvunyi.
Ubwo Rayon Sports FC yageraga mu matsinda ya CAF Confederation Cup, yari mu maboko ya Muvunyi Paul waje gusimburwa na Munyakazi Sadate.
UMUSEKE.RW