Imikino

AS Kigali y’abagore yahinduye kapiteni

Abatoza ba AS Kigali Women Football Club, bafashe icyemezo cyo guhindura kapiteni w’ikipe kuko uwari uriho hari ibyo batahurijeho.

Nibagwire Sifa Gloria ntakiri kapiteni wa AS Kigali WFC

Ubwo iyi kipe yiteguraga kujya mu mikino ihuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo [CAF Champions League] iri gukinirwa mu mazone bitewe n’aho ikipe zituruka, hari bimwe bitagenze neza birimo bamwe mu bakinnyi bayo bageze aho bahagarika imyitozo.

Bitewe n’imyitwarire mibi ya bamwe mu bakinnyi bakuru b’iyi kandi bagakwiye gutanga urugero rwiza ku bato, byatumye umutoza mukuru, Sogonya Hamiss uzwi nka Cyishi, ahindura ubuyobozi bw’abakinnyi.

Uwari kapiteni ari we Nibagwire Sifa Gloria, yahise yamburwa izo nshingano zihabwa Nibagwire Libellée usanzwe akina inyuma ya ba rutahizamu.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko mbere y’uko AS Kigali WFC ihaguruka yerekeza muri Tanzania mu marushanwa ya CAF Champions League, umwuka utari mwiza muri iyi kipe.

Gusa ntibikuraho ko iyi kipe yatangiye neza itsinda Fofila ibitego 2-1 byombi byatsinzwe na Usanase Zawadi.

Nibagwire Libellée yagizwe kapiteni mushya wa AS Kigali WFC

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button