Uncategorized

Abasirikare bakuru mu ngabo za Congo bagiranye ibiganiro na Perezida Museveni

Ku wa Gatandatu Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yagiranye ibiganiro n’abasirikare ba Offisiye Bakuru mu ngabo za Congo, FARDC.

Perezida Museveni aganira na bariya basirikare bakuru mu ngabo za Congo

Perezida Museveni yanditse ati “Naganiriye n’Abasirikare Bakuru (Generals) bavuye muri DRCongo bayobowe n’Umugaba Mukuru, Gen Célestin Mbala Munsense, ari kumwe na mugenzi we wa Uganda, Gen.Wilson Mbadi.”

Museveni yavuze ko baganiriye ibibazo bireba umutekano w’ibihugu byombi

Uganda na Congo bifatanyije mu bikorwa bya gisirikare byo kurwanya inyeshyamba za ADF zikorera mu Burasirazuba bwa Congo.

Nubwo bimeze gutyo, kuva ingabo za Uganda zajya muri Congo mu mpera z’umwaka wa 2021, ibitaro zagabye kuri ADF byarayishegeshe ariko uyu mutwe ntuhwema kwica abaturage b’abasivile.

Igitero giheruka cy’izi nyeshyamba za ADF, ni icyagabwe kuri Gereza yo mu Mujyi wa Butembo kigafunguza imfungwa zirenga 800 harimo n’abarwanyi bawo bari bahafungiye.

Uganda yagiye muri Congo kuwurwanya nyuma y’ibitero by’iterabwoba byibasiye Umujyi wa Kampala bikagwamo abantu abanda bagakomereka harimo n’icyagabwe ku Ngoro y’Inteko ishinga Amategeko mu Ugushyingo, 2021.

Muri Werurwe, 2022, Perezida Museveni yavuze ko ibikorwa byo kurwanya ADF, byiswe “Operation Shujaa” byatanze umusaruro, ndetse ko byageze ku ntego yabyo mu gusenya ibirindiro by’ibyihebe.

IVOMO: The NewVision

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 4

  1. Gusa biragaragara ko Muhoozi atari ari muri iriya nama kandi byari ngombwa. Gusa ntaboneka muri iyi minsi yuko “Operation Rudahirwa” ayoboye yatangiye akazi kayo mu duce twinshi two mu karere.

  2. Aho kugirana imishyikirano nabene wabo kuko urugamba rwo batarushoboye icyo bashoboye nugusahura nokuvuga baririrwa biruka hirya no hino Congo iticaye hamwe ngo yemere ilishyikirano na M23 nabaMakanika intambara izahoraho ndabarahiye

  3. Ntawandusha kumenya ururimi aba batipe bavugaga baganira na Museveni? Njya numva igifaransa gikakaye bavuga iyo bavuye gusahura za frigo na tv ngaseka nkihirika!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button