Amakuru aturuka mu Akarere ka Huye, aravuga ko Umuyobozi Mukuru wa Mukura VS, Gasana Jérôme ashobora kwirukanwa kubera impamvu zirimo kudakora neza inshingano ze.
Mu 2020, ni bwo komite Nyobozi ya Mukura VS yatangaje ko yazanye umuyobozi Mukuru [Managing Director], uzayifasha gukurikirana ubuzima bw’ikipe bwa buri munsi.
Nyuma yo gushyiraho Gasana Jérôme wahawe izi nshingano, hakomeje kugaragara ibibazo bya hato ha na hato byagiye bisubiza ikipe inyuma birimo kutishyura bamwe mu bakinnyi bayo n’abatoza, bikanatuma iyi kipe yisanga mu madeni adashira.
Kugeza magingo aya, hari abakinnyi babiri [Nkomezi na Mutijima], bagifitiwe amafaranga batarahabwa bemerewe ubwo basinyiraga iyi kipe mu myaka ibiri iheruka.
Mu myaka ibiri Gasana agizwe umuyobozi Mukuru wa Mukura VS, imaze kunaniranwa n’abatoza batanu barimo Tony Hernandez n’umwungiriza we, Rodolfo Zapata, Djilali Bahloul n’umwungiriza we na Ruremesha Emmanuel.
Nyuma y’ibi bibazo byose, bamwe mu bakurikiranira hafi ikipe ya Mukura VS, babwiye UMUSEKE ko uyu Muyobozi [Gasana] ari mu minsi ye ya nyuma ndetse hamaze no gutekerezwa umusimbura we.
Uwatanze amakuru yagize ati “MD bagiye kumwirukana. Baptiste wahoze ari umutoza wa Gatatu niwe ushobora kumusimbura.”
Umuyobozi wa Mukura VS, Sakindi Eugène aherutse kwemeza ko Gasana yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi kipe ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwayo.
Muri iyi kipe haravugwamo umutoza mukuru, Lofti Afahmia ariko ubuyobozi ntacyo buratangaza kuri uyu mutoza.
UMUSEKE.RW